• Mon. Jul 8th, 2024

Monusco irashinjwa gushirisha Wazalendo mu kaga mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Wazalendo barashinja ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zo mu mutwe wa Springbok guta ibirindiro byabo biherereye Murambi, bikaza kwigarurirwa na M23.

Aba barwanyi ba Wazalendo bavuga ko ingabo za MONUSCO bo mu itsinda ryo muri operasiyo Springbok, bari bashize ibirindiro Murambi, muri teritware ya Masisi, mu rwego rwo gukumira M23, idafata Centre ya Sake, bakemeza ko ibi birindiro MONUSCO yabitaye k’u wa Gatatu, w’iki Cyumweru turimo.

Bagize bati: “Kuva k’u wa Gatatu, Monusco yataye ibirindiro bya Murambi bijamo ingabo z’u Rwanda. Twa maganye Monusco. Hari abatatwizera ariko bagenzi bacu bagiye muri ibyo bice bazi ko Monusco ikibirimo, birangira bisanze mu ngabo z’u Rwanda na M23, abenshi muribo barakomeretse.”

Hari amakuru yatanzwe n’abegereye ingabo za MONUSCO bavuga ko Monusco yanyomoje ay’amakuru bavuga ko Wazalendo bari k’u babeshera.

Ati: “Ibi ni ibinyoma Monusco ikorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ishigikira mu rwego rwa operasiyo Springbok kugira barinde u Mujyi wa Goma na Sake.”

K’urundi ruhande haravugwa ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09/02/2024, i Sake hatewe igisasu kigwa neza muri Quartier ya Bikali , ariko bikavugwa ko ntacyo cyangirije.

Ni mugihe kandi umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yashinjye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurasa ibisasu biremereye muri Localité ya Mushaki, n’i bisasu yavuze ko biri kwangiriza ibikorwa remezo by’abaturage, harimo ko bisenya bikanica amatungo y’abaturage no gusenya amazu.

Ibi bisasu by’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa, byarashwe no mu birindiro bya M23, biri ahitwa Neenero, Malehe na Kiuli, muri teritware ya Masisi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.