• Wed. Jun 26th, 2024

M23 yafashe ibice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo.

Share with others

M23 yafashe ibice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo.

Ni bice biherereye muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ay’amakuru avuga ko mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24/05/2024 ko ari bwo uyu mutwe wa M23 wagize ibindi bice wirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo maze iza kubyibikaho byo muri Kalehe.

Nk’uko ay’amakuru akomeza avuga n’uko ibyo bice M23 yabifashe nyuma yuko yarimaze igihe kingana n’ibyumweru bine yarigaruriye imisozi miremire yo muri teritware ya Kalehe.

Ibyo bice M23 yafashe ku munsi w’ejo hashize birimo ahitwa Kabingo, Kamatanda, Kaburi na hitwa Kubiko.

Ay’amakuru anavuga ko ibi bice byagenzurwaga n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa izirimo FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko kuri ubu M23 yaba yamaze kubohoza agace ka Gasovu na hitwa Numbi.

Tubibutsa ko ibice byinshi byo muri teritware ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru byo mu Ntara ya Kivu Yaruguru kuri ubu biragenzurwa na M23.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.