• Fri. Jul 5th, 2024

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangiye ibikorwa byo kubaka ibiraro mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yiyemeje kubaka ibiraro bine byo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni gikorwa cyatangiye ku Cyumweru tariki ya 24/04/2024, kikaba cyaratangiriye ku kiraro cya Sange, nk’uko byatangajwe na visi Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Malogo Kashereke.

Avuga ko iy’inkunga yatanzwe n’ikigega cy’i gihugu gishinzwe gufata neza imihanda (FONER) ku mabwiriza ya minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo.

Yatangaje ati: “Iyu bakwa ry’ibi biraro rigizwe na Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku nkunga iva mu kigega cya bigenewe mu kubungabunga imihanda.”

Yongeye ho kandi ati: “Nyuma yo kubaka ibiraro tuzakomereza no ku muhanda wa Uvira na Bukavu. Uyu muhanda ufite agaciro kuko uteza imbere ibicuruzwa, kandi biri no muburyo bwo guteza imbere akarere.”

Alain Mugangu uhagarariye ishyamyi rishinzwe kubaka imihanda mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, we yavuze ko ibirimo gukorwa byari biteganijwe kuva kera, ko kandi gukora imihanda ihuza i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo n’izindi Ntara bizahita bikomerezaho.

Avuga ko i Ntara ya Manyema, Tanganyika unyuze Kalundu ariho bazahita bakomereza mu gusana no guteza imbere akarere nk’uko bakomeje gukoresha iri jambo.

Ibiraro byatangajwe bigiye kubakwa n’i biri ku muhanda wa Uvira-Kamanyola, harimo icya Sange batangiriyeho, Kavuguvugu, Bikamba n’ibindi.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.