• Mon. Jul 8th, 2024

Kubera ifatwa rya Rwindi, aba ofisiye 10, barimo Major Gen Chicko Tshitambwe na Col Aaron Nyamushebwa, bahamagajwe vuba nabwangu kuja kwisigura mu iperereza.

Share with others

Kubera ifatwa ry’u Mujyi wa Rwindi aba ofisiye icumi barimo Major Gen Chicko Tshitambwe na Colonel Aron Nyamushebwa, bahamagajwe n’u rwego rw’i perereza i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Congo.

Ni bikubiye muri telegram y’ubuyobozi bw’i gisirikare cya leta ya Congo, iteweho umukono n’u mugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa.

Iyi telegram igaragaza ko yashizwe hanze ku itariki ya 20/03/2024.

Ivuga ko aba ofisiye icumi bahamagajwe i Kinshasa, kugira ngo baje gutanga ibisobanuro ku ifatwa rya Rwindi, ha heruka kwigarurirwa na M23.

Rwindi akaba ari centre nini yo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Telegram ikavuga kandi ko bahamagajwe byihutirwa murwego rw’iperereza, kugira ukuri kubikenewe kwifatwa ry’uwo Mujyi bimenyekane vuba kubashinzwe komisiyo ishinzwe iperereza.

Ati: “Mugomba kujya i Kinshasa guha amakuru y’ingenzi komisiyo ishinzwe iperereza.”

Abarebwa niyo mpamagazi harimo Major Gen Chicko Tshitambwe Jerome, wari ukuriye operasiyo yo kurwanya M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig Gen Jerome Arthur wari uyoboye brigade ya 328, Col Bakulu Zungu Nzungu John, Col Aaron Nyamushebwa, Lt Col Kalau Mukaz, Lt Col Mulunda Vumba Kalenga Abdon n’abandi.

Urebye kuri telegram, ijambo kwihutirwa kw’i perereza byaciweho akarongo, aho ubutumwa busaba abahamagajwe kwihutira gushyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe.

Ibikubiye muri iyi telegram ngo byongeye gutera kwibaza byinshi ku ifatwa rya Rwindi ndetse n’agaciro kahawe iri perereza n’ubuyobozi bw’i gisirikare cy’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC.

Amwe mu makuru avuga ko aba bayobozi bagisirikare cya FARDC ko bari bahawe amafaranga kugira bahunge mu Mujyi wa Rwindi.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.