• Mon. Jul 8th, 2024

Ku murwa mukuru wa Ukraine, hagabwe igitero gikaze, gisa nicyo guhora.

Share with others

Umurwa mukuru wa Ukraine wa gabweho igitero gikaze cy’Ingabo z’u Burusiya.

Ni igitero Ingabo z’u Burusiya za gabye ku murwa mukuru wa Kyiv, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21/03/2024.

Abantu barenga icumi nibo bahitanwe n’iki gitero, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na televisiyo ya Bafaransa ya BFM Tv.

Ivuga ko u Burusiya bwarashe muri uwo murwa ibibombe bya misile birenga 30, bisiga abaturage batari bake bakomeretse harimo nabo basanzwe bamaze kuhasiga ubuzima.

Iy’i televisiyo ivuga kandi ko icyo gitero cyakozwe mu gihe abantu bari bagisinziriye.

Umwe mu bategetsi b’u Burusiya, bwana Duma Pyotr Tolstoy, yabwiye iyi televisiyo ya Bafaransa BFMT ko “ingabo z’u Burusiya ziteguye gukora ibishoboka byose zikarasa abasirikare b’u Bufaransa biteguriye gutabara igihugu cya Ukraine.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko u Bufaransa buri kuja kohereza abasirikare babo gufasha igisirikare cya Ukraine, mu Ntambara gihanganyemo n’u Burusiya.

Muri iki Cyumweru, turimo igihugu cy’u Burusiya, cyari cyatangaje ko gifite amakuru ava mu butasi bw’i gisirikare cyabo, avuga ko “u Budage bwiteguye kohereza ingabo zabo gufasha igisirikare cya Ukraine.”

Ibi bikaba biri mubyatunye u Burusiya bwongera gukaza ibitero ku ngabo za Ukraine.

Kiriya gitero binavugwa ko “cyasenye inyubako zamazu, inganda ndetse n’imihanda yo mu Mujyi wa Kyiv.”

Intambara muri Ukraine imaze imyaka irenga ibiri, hari uguhangana gukomeye hagati y’ingabo z’igihugu cya Ukraine n’iza Barusiya.”

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.