• Fri. Jul 5th, 2024

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, arashinjwa guhemukira iki gihugu.

Share with others

Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yashinje Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida w’igihugu, gutera inkunga umutwe wa M23.

Ni mu kiganiro Christophe Lutundula yagiranye n’umunyamakuru w’u mufaransa Marc Perelman, kuri France 24.

Christophe Lutundula muri iki kiganiro yanenze ubutegetsi bwa Kenya bwahaye icyicaro AFC ya Corneille Nangaa, ubwo yari agiye kuyishira ku mugaragaro. Avuga ko ibyo biri mu bituma akarere gakomeza kubamo umwuka mubi hagati mu bihugu.

Yagize ati: “Kenya iri mu bihugu biha inkunga AFC ya Corneille Nangaa iteza umwuka mubi mu karere.”

Lutundula kandi yanenze n’ishyaka rya PPRD, aho yagize ati: “Abayobozi bo mu ishyaka ryahoze ku butegetsi rya PPRD bafite uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bw’igihugu cya RDC. Bafasha M23, n’ubwo atari bose ariko abayobozi bayo barayifasha.”

Lutundula yavuze ko iperereza rigikomeje gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano ku gira ngo bamenye ukuri ku bufatanye buri hagati ya AFC na PPRD. Avuga ko ay’amakuru namara gukusanywa azashirwa ku karubanda.

Ati: “Kabila yifatanije n’u mutwe wa M23, ari mubahungabanya umutekano w’i gihugu.”

Mu Cyumweru gishize umunyabanga mukuru w’ishyaka rya Félix Tshisekedi (UDPS), Augstin Kabuya, yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko Joseph Kabila akorana byahafi na AFC ya Corneille Nangaa.

Yagize ati: “Nta gushidikanya kuhari Joseph Kabila Kabange yahemukiye igihugu kuko akorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Ibyo nibyo umujanama wa Joseph Kabila mu byapolitike, Barbara Nzimbi, yateye utwatsi avuga ko ibyo Kabila aregwa byose bidafite ishingiro. Ashimangira ko Joseph Kabila Kabange agize iminsi akurikirana ibya masomo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ko kandi n’ubu ariyo ari.

Ibi byakuruye impaka nyuma y’uko hari abo mu ishyaka rya PPRD bari bavuye muri iryo Shyaka biyunga na AFC.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.