• Mon. Jul 8th, 2024

Ishyaka rya PPRD, ry’u wahoze ari perezida wa RDC , ryagize icyo rivuga kuri mushiki wa Joseph Kabila, uri gushakishwa n’urwego rw’u butasi muri RDC.

Share with others

Ishyaka rya PPRD, ry’u wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, ryatanze umuburo ku butegetsi bwa Guverinema ya Kinshasa.

Ni byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’iri Shyaka rya PPRD, avuga ko “ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, buriguhatira intare iryamye kubyuka.”

Yagize ati: “Turaburira ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, kudahatira intare kuva mu ndyamo yayo, igihe ibyutse ntihabura abahunga.”

Ibi yabivuze mu gihe ishamyi rishinzwe ubutasi mu gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, riheruka guha ibarwa mushiki wa Joseph Kabila, Jaynet Desire Kabila, imusaba kwitaba mu biro bya Demiap biherereye i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.

Ni ibarwa yamusabaga ko mu gihe azaba yitabye kubiro bya Demiap ko agomba kuzaza y’itwaje n’ubundi iyi barwa yandikiwe n’ubutasi bw’i gisirikare cya RDC.

Jaynet yari aheruka gusohora itangazo rishinja ubutasi gusahura ishirahamwe ahagarariye rya Laurent Désire Kabila Foundation.

Iri tangazo rivuga ko ubwo bamwe mubakora mu butasi bw’i gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bari baheruka ku kugera kubiro bya Laurent Désire Kabila Foundation basahuye bimwe mu bikoresho byingenzi, iri shirahamwe ryakoreshaga, bimwe mubyavuzwe muri iryo tangazo harimo disc, ibyuma byikorana buhanga, computer n’ibindi.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.