• Thu. Jul 25th, 2024

Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu mahanga zahanuriwe kw’itegura gutaha.

Share with others

Impunzi z’Abanyekongo ziherereye mu mahanga za hanuriwe gutaha iwabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni ubuhanuzi bwatanzwe hakoreshejwe Audio ikoze mu minota itanu, uwatanze ubu buhanuzi ni Chef Munyakazi Rutambwe Lawi wa 4, yagize ati: “Ubuhanuzi Imana irabuduha ariko nti tubwira isaha bizaberaho, nti natubwira igihe, ariko Imana ikadutegeka ku bibwira Abantu.”

“Umuntu yarampamagaye anyereka ibipfuko bi biri bihagaze, maze uwo Muntu arambaza ati uzi ibiri muri biriya bipfuko? Nanjye ati ntabyo nzi, ariko na bonaga ari ibipfuko bisa na birya bagurishirizamo amakara. Nyuma uwo Muntu yaje kunyereka bya bipfuko y’abihagaritse ahantu hasa no kukibuga cy’umupira w’amaguru kandi hari abantu benshi bamwe na bonaga mbazi abandi nta bazi.”

“Uwo Muntu yantegetse kubwira abantu bari kuri cya k’ibuga cy’umupira w’amaguru gupfukumura ibiri muri bya bipfuko, umupfuko umwe uzamo imyambaro munsi yimyambaro hari amahema abiri. Mbwibwa kongera kubwira uwapfukumuye gutekera ibyari muri yamipfuko kongera ku bitekeye, kandi mu gutekera abanze amahema imbere abone gukurikizaho imyambaro. Umupfuko wa kabiri nawo bavanamo ibyarimo dusanga harimo amasahani n’imyoko n’a masafuriya.”

“Nyuma wa Muntu yantegetse kubwira abantu ngo bakore imirongo maze haza kuza ama Modoka menshi binjiramo za Modoka zitugeza ahantu hari ikibuga cy’i ndege, n’abonaga ari indege za MONUSCO, za ndege zatugejeje i Gahororo mu Marungu, tuvuye mu Marungu, za ndege zitujana mu Bijombo, nyuma ya Bijombo zitugeza mu Mikenke na Minembwe, mvuye mu Minembwe njya iwanjye mu Bibogobogo.”

Umuhanuzi maze asoza avuga ko Imana yamutegetse ku bwira Impunzi kugura imipfuko yo kw’itegura gutaha.

Ati: “Imana yantegetse kubwira Impunzi kw’itegura gutaha, kandi irambwira ngo bagure imipfuko bayicarane baze bahora bari maso gutaha ngo kandi gutaha sikera.”

Umuhanuzi Rutambwe Lawi, twabwiwe ko ahagana mu mwaka w’1996 yahanuriye abaturiye imisozi miremire y’Imulenge ko bagiye kubona ubutabazi avuga ko ubwo butabazi buzabonekera ku ‘Kanihura,’ bya vuzwe ko ubwo butabazi bwaje kuboneka nyuma yamezi abiri.

Ubu buhanuzi bwaje mugihe imirwano yongeye gukomera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.

Kimweho M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iy’i mirwano yongeye gutuma abaturage bahunga k’ubwinshi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.