• Fri. Jul 5th, 2024

Igisirikare cya Ukraine cyakoze igitero cya mbere kiri kure, gihita cyangiriza uruganda rukaze rwo mu Burusiya.

Share with others

Igisirikare cya Ukraine cyateye ibisasu bikaze ku ruganda ruyungurura peteroli mu gihugu cy’u Burusiya.

Ni uruganda rwa Taneco rw’ikigo cy’u bucukuzi Tatneft, ruyungurura peteroli, rwateweho ibisasu biremereye by’ingabo za Ukraine, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters.

Ivuga ko urwo ruganda ruyungurura peteroli rwateweho ibisasu, ari urwa gatatu ku bunini ku nganda ziyungurura peteroli muri icyo gihugu cy’u Burusiya, ko kandi ku munsi uru ruganda ruyungurura utugunguru tugera kuri 340.000.

Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko urwo ruganda ruherereye mu Ntara ya Tatarstan, mu Burengerazuba bw’u Burusiya, muri kirometre 1.300 uvuye ku mipaka ihuza u Burusiya na Ukraine.

Igisirikare cya Ukraine mugutera ibyo bisasu cy’ifashije utudege dutoya tutagira abapilote nk’uko Reuters yakomeje ibivuga.

Uru ruganda rwahise rushya , ariko abazimya imiriro batabaye rugikubita bitarenze iminota 20. Abayobozi buru ruganda batangaje ko rutangiritse cyane ku buryo abakozi bahise bakomeza akazi kabo.

Inzego zibanze zo muri ibyo bice babwiye itangaza makuru ko abantu icumi na batatu bakomerekejwe nibyo bisasu.

Byatangajwe ko ari bwo bwambere Igisirikare cya Ukraine cyarashye kure. Ariko kandi kuri ubu iki gisirikare kirimo kwibanda ku kwibasira inganda z’u Burusiya.

Reuters ikaba yavuze ko byibuze inganda 14% zo mu Burusiya zimaze kwangirizwa n’igisirikare cya Ukraine.

           MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.