• Wed. Jul 3rd, 2024

Havuzwe icyatumye Twirwaneho igabwaho igitero cyaje kugwamo abarwanyi 10 bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yo mu Rurambo.

Share with others

Havuzwe icyatumye Twirwaneho igabwaho igitero cyaje kugwamo abarwanyi 10 bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yo mu Rurambo.

Iki gitero cyabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru turimo(tariki ya 24/06/2024), kigabwe na Gumino ifatanije na Maï Maï, bakigaba ahitwa mu Bijojwe ahari Twirwaneho yarimo irindira umutekano abaturage ba Banyamulenge bari mu bikorwa byo gusarura imirima yabo.

Amakuru dukesha abaturage baturiye ibi bice byo mu Rurambo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko Abanyarurambo ahanini abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahinze ku misozi iherereye mu Marungu, Gitembe, Bibangwa no mu Bijojwe mu ntera y’ibirometro bike uvuye Nyarurambi aho Gumino na Maï Maï baturutse ubwo bagabaga iki gitero.

Bavuga ko iki gitero cyagabwe kuri Twirwaneho mu Bijojwe mu gihe yari yaherekeje Abagore gusarura imirima yabo yari hinze muri aka gace Gumino ivuga ko kari mu bice byo hafi naho bagenzura.

Basobanura ko iki gitero Maï Maï na Gumino bagikoze mu rwego rwo kugira ngo iyo mirima y’abaturage bayigarurire.

Gusa Twirwaneho yaje kurwana ku baturage no kwirwanaho, maze ikubita inshuro abarwanyi ba Gumino na Maï Maï, bamanuka umusozi wa Kanani bahunga bambutswa hakurya ari nako bakizwa n’amaguru biruka ukwabo kose.

Aha kuruzi rwa Kanani hanaguye abarwanyi ba Maï Maï 10 harimo n’umwe wo muri Gumino ufite ipeti rya Major, nk’uko iy’inkuru ikomeza ivugwa n’abaturiye ibyo bice.

Nyuma y’uko abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bahunze mu mirwano yamaze iminota nka 50, abaturage bakomeje ibikorwa byo gusarura imirima yabo, kandi Twirwaneho irushyaho gukaza umutekano kugira ngo utongera guhungabanywa na Wazalendo.

Ubutumwa bwanditse twahawe bugira buti: “Imirwano yabaye ku wa Mbere, yabereye mu Bijojwe. Abaturage bagabweho igitero na Maï Maï ifatanije na Gumino.”

Bukomeza bugira buti: “Ubu Abaturage bari gusarura kuko Gumino na Maï bahungiye kw’i Remezo. Rwose twarabarashe kandi cyane barahunga kandi abenshi barapfuye barimo na Major wa Gumino.”

Ay’amakuru kandi avuga ko FDLR bikekwa ko yari mu ruhande rwa Gumino na Maï Maï, ndetse biranavugwa ko aba barwanyi bazwiho kuba barimo abasize bakoze genocide mu Rwanda bamaze kuba benshi mu bice bigenzurwa na Maï Maï mu misozi ya Uvira, Mwenga na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *