• Fri. Jul 5th, 2024

Havuzwe abandi basirikare ba Afrika y’Epfo, baguye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Babiri mu basirikare ba Afrika y’Epfo nibo bya menyekanye ko bapfuye nyuma yuko habaye kurasana hagati yabo bonyine.

Ni abasirikare ba Afrika y’Epfo bari mu butumwa bw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye, Monusco, bakaba bararasaniye mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu makuru amaze kumenyekana n’uko abo basirikare bapfuye tariki 29/02/2024. Bikaba bya na hamijwe n’urubuga rwa SANDF, aho banyujije ubutumwa kuri X yahoze yitwa Twitter, bavuga ko umwe mu basirikare bayo ko yarashe mugenzi we, biza kurangira nawe yirashe bombi bahasiga ubuzima.

Kimweho ntihasobanuwe impamvu yateye ubwumvikane buke hagati yabo basirikare ba Monusco. Gusa uru rubuga rwa SANDF bavuze ko nyuma yurwo rupfu rwabo basirikare ubuyobozi bwahise butangiza iperereza.

Igihugu cya Afrika y’Epfo gisanzwe kinafite abandi basirikare muri RDC bari mu butumwa bwa SADC, aho bafite intego ikomeye yo kurwanya M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Hari haheruka kuvugwa abandi basirikare ba Afrika y’Epfo babiri baguye mu nkengero z’u Mujyi wa Goma. Aba bo bapfuye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.