• Fri. Jul 5th, 2024

Abasirikare bakuru bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bazira guhunga M23, bagiye kwinjira mu manza.

Share with others

Mu Cyumweru gitaha, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo haratangira imanza ku basirikare bakuru bazira intambara, icyo gihugu gihanyanyemo n’u mutwe wa M23.

Ni uguhera k’uwa Kabiri, tariki ya 11/03/2024, hazatangira ku buranishwa imanza z’abasirikare bari k’u rwego rwa Captain ukazamura kugeza kuri Colonel, nk’uko ibi byatangajwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Muri izo manza byavuzwe ko abasirikare baregwa abenshi bazitaba urwego rwa mbere rw’u rukiko.

Mu butumwa ruriya rukiko rwa gisirikare bashize hanze buvuze ko mu baregwa bakurikiranweho ibyaha bitako bikomeye byo “guhunga umwanzi ariwe M23, kurenga ku mabwiriza, gukoresha nabi ibikoresho by’agisirikare no kugira uruhare mu myigaragabyo.

Ubu butumwa bw’u rukiko bukomeza buvuga ko kurutonde hari imanza zigera mu icumi nazibiri.

Kurundi ruhande, n’ubwo hari abasirikare bafungwa bazira guhunga M23, ariko uyu mutwe ukomeje kwa mbura ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ibice byinshi harimo nibyingenzi.

Twavuga nka Centre ya Nyanzale, Rwindi, yaraye ifashwe, harimo n’ibindi bice biherereye muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.