• Mon. Jul 8th, 2024

Abakandida bagera ku 15 bemeye ubutsindwe mu biri kuva mu matora y’u mukuru w’igihugu mu gihugu cya Senegal.

Share with others

Abakandida 15 bamaze gutangaza ko bemeye ubutsindwe mu matora ari kuba mu gihugu cya Senegal.

Ni Diomoyo Faye ukomeje kuza imbere kuva ku mugoroba wo ku Cyumwe, bikaba biteganijwe ko batangaza uwatsinze ay’amatora mu masaha make ari mbere.

Ibi nibiri kugaragazwa mu matora bitari nda kuka, nk’uko tubikesha radio BBC.

Ivuga ko umukandinda wavuye mw’ishyaka riri kubategetsi bwana Amadou Ba, ko yakoresheje telephone ahamagara Diomoyo Faye bari bahanganye muri ay’amatora amwemerera ko yemeye ubutsindwe. BBC ivuga ko ibi byashinzwe hanze n’umutegetsi wo muri leta y’icyo gihugu.

Ikomeza ivuga ko n’ubwo ibyavuye mu matora atari ibyanyuma ariko na none Diomoyo Faye ari mbere cyane.

Amatora ari mu gihugu cya Senegal yatangiye ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize, akaba arimo abakandida bagera ku 19.

Umukandinda Diomoyo Faye ava mu Ishyaka rya PASTEF (Les Patriotes Africains du Senegal pour le travail, l’Ethique et la Fraternite), riyobowe na Ousmane Sonko, umunyapolitiqe ukunzwe cyane muri Senegal abenshi ngo bibazaga ko ariwe uzatsimbura perezida Macky Sall.

Gusa, Sonko, urukiko rumushinja ibyaha birimo gusenanya n’ubwo we avuga ko azira politike.

Iy’inkuru ivuga ko Diomoyo Faye yari ari muri gereza iminsi 10 mbere y’uko amatora atangira , ndetse yiyamamaje asezeranya abatutage ba Senegal kuzazana impinduka zikaze.

Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko Diomoyo Faye ari mbere cyane, yashimiwe na perezida ugiye gucura igihe bwana Macky Sall , maze atangaza ko iyi ari intsinzi ku baturage bigihugu cyose.

Amakuru avuga ko bwana Diomoyo Faye wujuje imyaka 44 y’amavuko ku munsi w’ejo hashize, yahoze ari umurwanashyaka wo ku rwego rwo hejuru mu Ishyaka rya PASTEF.

Icyicyiro cya mbere cy’ibyavuye mu matora byatangajwe kuri televisiyo y’igihugu mu ijoro ryo ku Cyumweru rishira ku wa Mbere, byerekanye ko bwana Diomoyo Faye yatsinze abandi bakandida bose.

Ibi byatumye i Dakar ku murwa mukuru w’igihugu cya Senegal abantu bakwira imihanda bagaragaza ibyishimo.

Ibi kandi byabaye mu cyaro Diomoyo Faye avukamo ahitwa Ndiaganiao, ha hereye mu ntera y’ibirometre nka 80 n’u Mujyi wa Dakar.

Nyuma y’uko uyu munyapolitike anyuze mu makuba menshi bikaba biri guha abenshi icyizere cy’ejo hazaza hiki gihugu cya Senegal.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.