• Sat. Jun 29th, 2024

Uruhande rugenzura agace ka Vitshumbi na Kibirizi rwa menyekanye, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za leta rigize icyo rubivugaho.

Share with others

Hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’inde ugenzura agace ka Vitshumbi na Kibirizi byo muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru? Uruhande rwa leta ruvuga ko arirwo rugenzura ibyo bice.

Ni ahagana isaha z’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 17/05/2024, nibwo uruhande rwa leta rwatangaje ko igisirikare cya FARDC ku bufasha bwa Wazalendo rwa bohoje Vitshumbi na Kibirizi, nyuma y’uko utu duce tumaze iminsi tugenzurwa n’Ingabo za General Sultan Makenga, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yabyise ibinyoma byambaye ubusa, avuga ko Guverinoma ya Kinshasa itica abasivile gusa ngo kuko bazi no kwihimbira ibinyoma.

Yagize ati: “Nyuma y’uko uru hande rwa leta ya Kinshasa rukoze amahano rwica abaturage mu nkambi y’impunzi iri i Mugunga, ubu ho bafashye izindi ngamba zo kubeshya. Bari kuvuga ko bafashe Kibirizi na Vitshumbi, ibinyoma byabo.”

Willy Ngoma yahamije ko utu duce dukomeje kugenzurwa na M23 kandi ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zidafite ubushobozi bwo kuhabambura.

Ibi kandi byashimangiwe n’abaturage baherereye muri ibyo bice, bavuga ko Kibirizi na Vitshumbi bigenzurwa n’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo ihuriro ry’Ingabo zu butegetsi bwa perezida Félix Antoine Tshilombo ryagerageje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 biherereye muri Rwindi, Vitshumbi, Kibirizi no mu bindi bice bihegereye. Ibyo bitero M23 yabashe kubisubiza inyuma ndetse ifata n’ibikoresho byinshi by’agisirikare ibyatse ririya huriro ry’ingabo za RDC.

Ku rundi ruhande uyu munsi ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryakoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25, aho izi ndege zateye ibisasu biremereye mu bice byo muri teritwari ya Masisi.

Ahanini ibyo bitero bya Sukhoï-25 byibasiriye agace ka Bitongo no mu misozi y’unamiye iyi centre, iherereye muri teritwari ya Masisi.

Nu bwo biruko umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa Patrick Muyaya ubwo aheruka i Goma ya reruye yemeza ko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi, ariko ko leta igiye gukora ibishoboka kugira ngo yambure uwo mutwe ibice yabohoje.

Yagize ati: “Kwiyongera ku mwanzi ku butaka bw’igihugu cyacu birakomeje. Ariko turi gukora kugira ngo umwanzi yamburwe ibice byose arimo.”

Yashimangiye ibi avuga ko byanze bikunze ingabo za leta zi zabohoza ibyo bice.

Ati: “Rwose ibyo bice bigiye kubohozwa vuba.”

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.