• Fri. Jul 5th, 2024

Umwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, yavuze mpuruyaha uko uwo mugambi wacuzwe.

Share with others

Umwe mu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, yavuze mpuruyaha uko uwo mugambi wacuzwe.

Nibyo Yusufu yavugiye mu rukiko i Kinshasa, umwe mubari mugatsiko kari kayobowe na Christian Malanga Musumari, kari kagamije gukubita ku deta ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi; ingabo za FARDC ziza kuburizamo uwo mugambi zikoresheje imbaraga za gisirikare.

Yusufu, yasobanuye ko kuva mu 2017 ari bwo we yamenye Christian Malanga Musumari, kandi ko icyo gihe bari i Londre mu Bwongereza.

Baza gukorana ingendo, bazengurukana ahantu henshi, avuga ko bavuye mu Bwongereza baja Swaziland n’ahandi, babona kuja muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Hanyuma ngo yaje guhatirwa kwinjira mu mutwe witwa ‘New Zaïre,’ ngo atazi impamvu.

Kuva i Mangayi bamenyekanisha uyu muryango, Kasungulu, bageze kuri Auberge, i Ngaliema. Avuga kandi ko bageze aha Aububakar, umwe wabo azakwicwa nyuma y’uko yari yazanye imyambaro ya gisirikare yakorewe muri Angola.

Yasobanuye kandi ko umuyobozi wakariya gatsiko, yababwiraga ko inshingano zabo kwari ukubanza bagafata Vital Khamere wahoze ari minisitiri w’u bukungu, no kumuzana muri palais de la nation (ingoro y’umukuru w’igihugu) kugira ngo bamuvugishe ku byerekeye uko igihugu gihagaze.

Mbere y’uko bagera kwa Kamerhe, abantu bagera kuri mirongo itandatu bitwaje imbunda nibo binjiye muri bus ndetse n’umuyobozi wabo aja muri jeep ye. Babanje guca kwa Jean Pierre Bemba basanga adahari.

Hanyuma, bagiye kwa Kamerhe aho nk’uko abivuga, nta muntu wahiciwe. Kandi umuntu washakishwaga yari yihishe mu mwijima.

Amaherezo, agatsiko kaje kwigarurira Palais de la nation. Hano, nk’uko uregwa Yusufu abivuga, Jeep ya Christian Malanga yinjiye isenya bariyeri zose kandi yinjira mu ngoro y’umukuru w’igihugu nta kurwanya.”

Maze uwari uyoboye aka gatsiko abwira ingabo ze ati: “Ingeta, bibe bityo, dufashe ubutegetsi.”

Abunganira uregwa, bo bagaragaje ko uyu ushinjwa ko ntaruhare runini yabigizemo. Nta muntu yishe kuko atazi gukoresha imbunda.

Ku ruhande rwabo, ubushinjacyaha bwo bwemeza ko Yusufu ari umuhuzabikorwa w’umutwe kandi yawushakiraga abayoboke. Ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’abapolisi babiri aho Kamerhe atuye kandi yari yitwaje intwaro.

Iburanisha ritaha riteganijwe ku wa Gatanu tariki ya 05/07/2024.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *