• Mon. Jul 1st, 2024

Umuyobozi uri mu bavuga rikijana mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, arashijwa kwica atemaguye, umwana w’u mukobwa w’imyaka 12.

Share with others

Umwe mu bayobozi bavuga rikijana mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, arashijwa kwica atemaguye, umwana w’u mukobwa w’imyaka 12.

Ni uwitwa Pastor Muhumure, ayoboye abarwanyi ba CND FDD bahoze kurugerero, niwe wishe atemaguye umwana w’u mukobwa witwa Kaneza Ange Noella, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ukuriye Focode (Ishirahamwe ritabariza Abarundi bari mu kaga).

Avuga ko mu Cyumweru gishize ko aribwo muri Komine Nyamurenza hatoraguwe umurambo w’uyu mwana w’u mukobwa, ko kandi umurambo we wari ucyagaguyemo ingingo z’u mubiri.

Nk’uko iyi nkuru ibisobanuro n’uko buri gice cy’u mubiri cyari ukwacyo, ugutwi, amabere ndetse n’amaguru ukwayo.

Inkuru ikomeza ivuga ko hari hashize iminsi irenga i Cyumweru, ababyeyi b’uyu mwana w’u mukobwa baramubuze.

Uru rubuga runatangaza ko iyi nkuru ruyikesha abaturage bo muri ibyo bice byiciwemo uwo mwana.

Hari n’ubuhanya uru rubuga rwatanze buvuga ko rwa buhawe n’abo baturage baturiye Komine Nyamurenza. Ubu buhamya buvuga ko hari umusore waje ku rugo rwa ba Ange Noella wishwe, abwira ababyeyi be ko ariwe wagiye kujugunya umurambo w’uyu mwana w’u mukobwa kandi avuga ko uyu murambo yawuhawe na Pastor Muhumure, amusaba kuja ku wuta mu ishyamba agerekaho n’amafaranga kugira ngo atazaja kumena ibanga ry’uwishe Kaneza.

Ubuhamya bukomeza buvuga ko uwo musore watanze ubwo buhamya yababajwe cyane n’uko Muhumure yari mu bantu bagiye guhumuriza ababyeyi ba Keneza.

Nyuma y’ubwo buhamya abashinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi bataye muri yombi Pastor Muhumure, baza no kumufungira muri Casho nto iherereye i Ngozi. Gusa abaturage bo muri Komine Nyamurenza bavuga ko batizeye neza ko Pastor Muhumure azahanwa by’intangarugero, kuko asanzwe ari nkora mutima mu ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, ko kandi yari asanzwe akora amabi ariko ntabiryozwe.

Uyu Pastor Muhumure avuka muri Komine Nyamurenza, mu Ntara ya Ngozi. Kuri ubu niwe ukuriye abahoze ari abarwanyi muri CND FDD (Démobilisé).

Mu busanzwe yarazwi nk’u musenzi (umunyamasengesho), kandi asanzwe anasengera mu itorero rya Pentekoti, nubwo ibimuvugwaho biteye ubwoba.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.