• Fri. Jul 5th, 2024

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo, mu Natara ya Kivu y’Amajyaruguru yagize icyavuga ku mirwano yabaye kuri uyu wa Kane.

Share with others

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo, mu Natara ya Kivu y’Amajyaruguru yagize icyavuga ku mirwano yabaye kuri uyu wa Kane.

Ni mu nyandiko uyu muvugizi w’i gisirikare cya RDC, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yashize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko M23 yabateye mu birindiro byabo biherereye mu nkengero za centre ya Sake, muri teritwari ya Masisi, ariko ko babashye kuyisubiza inyuma.

Muri izo nyandiko Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yatangaje ko “imirwano yasakiranije Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo na M23 yabaye kare mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Avuga ko kandi M23 yateye ibisasu muri centre ya Sake no mu nkengero zayo.”

Yakomeje avuga ko ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zasubije M23 mu kubarasa, ko ndetse aba barwanyi basubiye inyuma, hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Ntacyo ubuyobozi bwa M23 buragira icyo buvuga kuri iyo mirwano yazindutse ibera mu nkengero za Sake. Gusa amakuru dukesha abaturiye ibice byo muri teritwari ya Masisi, avuga ko ibitero byo kuri uyu wa Kane byatangijwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ko kandi M23 yabashe kw’irwanaho, ndetse ibasha no kugira ibikoresho by’agisirikare yambura ihuriro ry’Ingabo za RDC. Muri ibyo bikoresho harimo imbunda zigezweho n’ibikoresho by’itumanaho.

Ay’amakuru anavuga ko iy’i mirwano irimo kubera kudosozi twa Vunano, Kiuli, Neenero, Karuba na Mushaki. Indi mirwano ikomeye yabereye ku muhanda wa Sake-Kirotshe.

Iy’i mirwano yongeye gukomera mu gihe M23 imaze kugira ibice bimwe byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yigarurira ahanini byo muri teritwari ya Kalehe.

Ubundi kandi minisitiri w’intebe wa RDC, yari yamaze gushiraho guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 52.

Nyuma yo gushiraho iyi guverinoma minisitiri w’intebe yari yatangaje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira M23 ibashye kurandurwa n’imizi.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.