• Sat. Jun 29th, 2024

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yaciye amarenga kubyo M23 igiye gukorera ingabo zi rwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, ninyuma y’uko M23 ishije FARDC kwica abasivile.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo urashinja Ingabo za FARDC n’izumuryango w’ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika, SADC, kwica abasivile icumi zikoresheje imbunda za rutura n’amabombe mu nkengero za centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wo muri M23 ushinzwe itangaza makuru n’itumanaho, Lawrence Kanyuka avuga ko ibyo bibunde n’ibyo bibombe byaguye ku basivile mu nkengero za Sake, ahanini ku muhanda uva Sake ugana Kitshanga muri teritware ya Masisi ahamaze iminsi habera intambara.

Iryo tangazo rivuga kandi ko ubuyobozi bwa M23 n’Ingabo zayo zabashije gushwanyaguza ibimodoka bine bya FARDC n’izumutwe wa SADC.

M23 ishinja leta ya Kinshasa ibinyujije mu gisirikare cyayo FARDC gushyira imbunda za rutura mu baturage ndetse no mu nkambi z’abakuwe mu byabo mu mujyi wa Goma no mu bice biwuzengurutse. Kuri M23 ibyo bikaba ari ukutubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane muri iki gihe cy’i ntambara.

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, major Willy Ngoma yabwiye itangaza makuru ko ingabo za RDC zidahwema gutera ibisasu mu baturage zikabyitirira M23 ifite umugambi wo wokurangiza intambara ku buryo budasanzwe no guhashya igisirikare cya leta ya Kinshasa n’Ingabo za SADC, ndetse n’indi mitwe y’itwaje imbunda ifasha iyi leta y’iki gihugu kurwanya M23.

Ku rundi ruhande M23 ku munsi w’ejo hashize yafashe agace ka Kahira kari muri teritware ya Masisi, kandi ifata n’akandi gace kari ku mupaka wa teritware ya Rutshuru na Lubero n’ubwo ay’amakuru ahakanwa na FARDC.

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yahakanye ibitangazwa na M23 avuga ko M23 ari yo yateye ibisasu muri Sake no mu nkengero zayo. Gusa mu kiganiro uyu muvugizi yahaye itangaza makuru ntabwo yigeze atanga umubare w’abantu baguye muri ibyo bitero, kandi ahamagarira abaturage kwirinda ibihuha.

Kaiko kandi yavuze ko ubu Ingabo za SADC ku bufatanye n’iza FARDC zatangiye operasiyo ikomeye yo kurwanya M23, avuga ko kandi ko SADC yari yaraje mu butumwa bwo guhashya M23 ariko ko yaritarangira intambara ku mugaragaro. Uyu muvugizi yakomeje avuga ko ibirindiro byayo birinzwe neza kandi ko M23 itigeze ibibakuramo kuva aho imirwano yatangiye mu nkengero za Sake.

M23 nayo ikomeje kugenda yerekana ko itigeze nagato iva mu birindiro byabo ahubwo ko yabashije kwirukana Ingabo za leta ya Kinshasa n’izindi zibafasha.

Ahandi M23 yakomeje imirwano ni mu gace ka Rutshuru aho M23 iri gusatira igana muri Kanyabayonga Ugana mu bice bya teritware ya Lubero.

Umwe mu bategetsi bakomeye ba leta ya Kinshasa utashatse kwivuga izina ya bwiye ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, ko M23 igeze mu birometre bitanu uva muri centre ya Kanyabayonga.

Gusa kuba igisirikare cya leta ya Kinshasa cyizeza abaturage ko hari cyahindutse mu ntambara aho kivuga ko cyatangiye guhashya uyu mutwe wa M23, ibyo bibonwa nkari nko guta umwanya kubusa, kuko M23 yo ikomeje kuja imbere kandi ari nako yirukana iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, kandi ikagira n’ibice ikomeza kubohoza.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.