• Mon. Jul 8th, 2024

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yaburiye ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Tshilombo ko abo abereye umuvugizi ko bari maso.

Share with others

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col. Willy Ngoma yavuze ko ingabo za M23 ziri maso ko kandi ziteguye kurinda abaturage no kurasa batabebera ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Tshilombo.

Ni byo Lt Col. Willy Ngoma yatangaje k’u mugoroba wo k’uwa Gatandatu, tariki ya 24/02/2024.

Ibi, Willy Ngoma yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’abo bafatanije kurwanya umutwe wa M23 ko bakoresheje imbaraga z’u murengera mukurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye Sake, no mu nkengero zaho.

Ahanini biriya bisasu byarimo bigwa mu gace kazwi kw’izina rya Kasengesi no muri centre ya Sake.

Maze Lt Col. Willy Ngoma avuga atarya umunwa ko ingabo abereye umuvugizi mu bya gisirikare, ko ziri maso kugira ngo zirwanye ingabo yise ko ari “izu muijima.”

Yagize ati: “Ihuriro rigizwe n’abasirikare b’u muijima bateye ibibombe mu birindiro byacyu no mu bice bituyemo abaturage benshi, muri centre ya Sake, no mu nkengero zaho.”

Willy Ngoma yakomeje agira ati: “Intare zisarambwe bahora ari maso, nk’uko bisanzwe tuzirwanaho, kandi turinde n’abaturage bacu. K’urugamba, intare zisarambwe zirutsinda ijana ku ijana, kandi morali niyacu, turanayihorana.”

Ibi yabivuze mugihe mugenzi we Lawrence Kanyuka, uvugira uwo mutwe mu bya politike, yari amaze gutangaza ko ingabo za AFC/M23 zigiye kumaraho ingabo zo mu ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ati: “Nta yandi mahitamo dusigaranye usibye gufata mpiri imbunda zirasa mu baturage, no kumaraho ubushobozi bw’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”

Ni nyuma y’uko FARDC, FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, bari bamaze gutera ibisasu mu baturage baturiye i Sake, muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gusa imirwano isa niyongeye ku gabanya umurego, nyuma y’uko mu Cyumweru gishize, umutwe wa M23 wafashe ibice byingenzi byo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, harimo ko yafunze imihanda ihuza u Mujyi wa Goma na za teritware zigize i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uwo mutwe ukaba unagenzura u muhanda uhuza Kivu y’Amajy’epfo na Goma.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.