• Fri. Jul 5th, 2024

Umutwe wa Red Tabara wi gambye gukora ibitero mu Gihugu cy’u Burundi, bigahitana abasirikare benshi ba leta.

Share with others

Umutwe wa Red Tabara wemeje ko ariwo wakoze igitero mu Ntara ya Bubanza cya hitanya abasirikare b’u Burundi ba barirwa muri batandatu.

Ni ahagana isaha za saa sita zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26/02/2024, u mutwe wa Red Tabara wemeje ko ariwo wagabye igitero mu ijoro ryakeye ukigabye ku iposiyo y’ingabo z’u Burundi irahitwa i Buringa, mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Burundi.

Ibi Red Tabara ya byemeye ikoresheje urubuga rwabo rwa X.

Bagize bati: “Twakoze ibitero bibiri muri iri joro ryo ku Cyumweru, rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26/02/2024. Kimwe twa kigabye kuri posiyo ya basirikare ba leta y’u Burundi iri kuruzi rwa Mpanda, ikindi twa kigabye i Buringa, muri Komine Gihanga, mu Ntara ya Bubanza.”

Red Tabara ivuga ko kandi muri ibyo bitero ko byaguyemo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 6, abandi benshi barakomereka.

Ba komeje bavuga ko nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zari zimaze guhunga ko bahise basenya ibiro by’i Shyaka riri ku butegetsi biherereye muri ibyo bice.

Muri ibyo bitero bya Red Tabara bafashemo n’imbunda ninshi bazambuye igisirikare cy’u Burundi, nk’uko uyu mutwe wa Red Tabara wa komeje ubyigamba.

Red Tabara ikaba yasoje ivuga ko igiye gushira imbaraga mu kugaba ibitero ku ngabo za leta y’u Burundi ngo kugeza ivanyeho ubutegetsi bwa CNDD FDD, ngo cya ngwa iyo leta igasaba ko haba ibiganiro bibahuza.

Nyuma leta y’u Burundi nayo yasohoye itangazo yemeza ko ibyo bitero bya gabwe n’u mutwe wa Red Tabara, ivuga ko ibyo bitero bya guyemo abantu 9 barimo umusirikare umwe ngo wari uje gutabara abaturage.

Iryo tangazo rya leta y’u Burundi rikavuga kandi ko hakomeretse abantu batanu, ndetse ko hatwitswe n’imodoka zibiri, ni pikipiki ngo n’ingoro ya CNDD FDD yari i Buringa irasenywa.

Muri iryo tangazo kandi rya leta y’u Burundi ryongeye gushinja Guverinoma ya Kigali ko ariyo ishigikiye umutwe wa Red Tabara.

Ubwo kandi Red Tabara yari iheruka kugaba ibitero mu Burundi mu bice bya Gatumba bihana imbibi na Repubulika ya demokarasi ya Congo, icyo gihe u Burundi bwashinje u Rwanda guha ubufasha uy’u mutwe, ibyo u Rwanda rwateye utwatsi, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uwo mutwe, ko ndetse ko u Rwanda rudashobora gukorana n’imitwe y’itwaje imbunda iyari yo yose.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Umutwe wa Red Tabara wi gambye gukora ibitero mu Gihugu cy’u Burundi, bigahitana abasirikare benshi ba leta.”
  1. Ese baciyehe mwogacwamwe? Imiryango yabuze ababo yihangane. Ibihugu byibiyaga bigari baragaramiwe kbs.

Comments are closed.