• Mon. Jul 8th, 2024

Umutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bararebana ayingwe mubice bya Kanyabuki, hagati aho buri r’Uhande rushinja urwabo kuba nyiribayazana w’imirwano.

Share with others

Intambara hagati ya M23 n’ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo (FARDC), aho bafashwa n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wagner na Wazalendo yagejeje igihe ca Saa Kenda z’urukerera rwokuri uyu wa Gatatu, tariki 25/10/2023.

Amakuru dukesha isoko yacu avuga ko kuri ubu iyo mirwano isa n’ihagaze gusa bakaba bari kurebana ayingwe hagati y’impande zihanganye. Ingabo za leta ya Kinshasa n’abambari babo bahagariye mugace ka Kanyabuki.

Ay’amakuru akomeza avugako ko ingabo za M23 zambuye ibikoresho by’agisirikare byinshi by’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) byari biherereye aha k’umusozi wa Kanyabuki, agasozi kari mubilometre bike nahitwa kuri trois entenne ahari ibirindiro by’ingabo zo mu muryango wa EACRF.

K’urundi r’Uhande byemejwe ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kwarizo zarashe ib’i bomba byarangiye bihitanye umusirikare mungabo za EACRF ukomoka mugihugu ca Republika ya Kenya.

Hagati y’impande zihanganye k’uruhande rwa Kinshasa na M23 bakomeje kwitana ba mwana kurinyiribayazana w’intambara muri Kibumba n’ahandi.

Ahagana isaha z’igitondo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24/10/2023, nibwo ingabo za FARDC n’abambari babo bagabye igitero mubice bya Kibumba nk’uko iy’inkuru yavuzwe bwambere n’abaturage baturiye ibyo bice ubwo baganiriye na Minembwe Capital News,

Bagize bati: “Kuri ubu hari Urugamba rukaze leta ya yagabye igitero gikomeye ahari ingabo za M23 muri Kibumba ibindi Bisasu byarimo bigwa ahari abaturage.”

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Umutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bararebana ayingwe mubice bya Kanyabuki, hagati aho buri r’Uhande rushinja urwabo kuba nyiribayazana w’imirwano.”
  1. M23 courage,mukomere kumuheto muharanire uburenganzira bwa batutusi bugarijwe,bashaka kurimbura Imana izabafasha

Comments are closed.