• Wed. Sep 18th, 2024

Umutwe wa ARC/M23, kuri uyu wo ku Cyumweru, batangaje ko bafashe matekwa(Mpiri), abasirikare barwanira leta ya Kinshasa, barimo benshi b’u Burundi(FDNB).

Share with others

Ingabo za ARC/M23, kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 05/11/2023, batangaje ko bafashe matekwa(Mpiri), abasirikare benshi barimo ab’u Burundi barwaniraga kuruhande rw’igisrikare ca Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ay’amakuru yenahamijwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter.

Perezida Bisimwa yagize ati: “Ingabo zirwana kuruhande rw’igisrikare ca RDC (FARDC, Wazalendo, FDLR na Wazalendo), mubitero bagabye ahatuwe n’abaturage benshi muri Burungu nomunkengero za Kitshanga, twabakubise bakwiye imishwaro.”

Yunzemo kandi ati: “Hafashwemo benshi kuruhande rw’igisirikare ca FARDC barimo na b’u Burundi (FDNB) benshi.”

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, mu kiganiro yahaye itangaza Makuru yatangaje ko imirwano ya Bwiza na Kitshanga itahiriye uruhande bahanganye kuko ngo rwahatakarije byinshi birimo n’imbunda nyinshi, zirimo n’ibibunda bya Blenda.

Major Willy Ngoma yagize ati: “Operasiyo irakomeje. Tugomba kubirukana mu bice byacu kugira ngo batatwicira abaturage. Twafashe ibintu byinshi cyane, byinshi cyane. Mu minsi iri imbere muzabibona.”

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Laurence Kanyuka, na we yahamije amakuru y’ifatwa ry’abasirikare b’u Burundi, agira ati: “M23 iramenyesha abantu bose ko yafashe imbunda nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare byatawe n’ingabo za Bwana Tshisekedi kandi yafashe abasirikare b’u Burundi binjiye muri gahunda yo gutsemba ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

Imirwano ya Kitshanga na Bwiza ni yo ya mbere ibaye kuva ukwezi kwa Cumi/ 2023 kwatangira. Iyaherukaga yabereye muri Groupement ya Kibumba, teritwari Nyiragongo mu mpera z’ukwezi gushize.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.