• Sat. Jun 29th, 2024

Umututsikazi Uwera Grace yishwe urwagashinyaguro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Umututsikazi Uwera Grace yishwe urwagashinyaguro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Urubuga rwa Maisha RDC rwatanze amakuru muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26/06/2024, rutangaza ko Uwera Grace w’umututsi kazi ko yishwe n’abarwanyi bakorana byahafi n’Ingabo z’igihugu cya RDC zibanje kumutesa.

Nk’uko uru rubuga rwabitangaje ruvuga ko aba barwanyi bishe Uwera nyuma y’uko bari bamumaranye iminsi itatu, kandi ko bayimaze ba musambanya ku gahato.

Runasobanura ko Uwera yishwe babanje ku mutema ibice bimwe by’u mubiri amaberi n’umutwe, ndetse ibi bice by’u mubiri we, baza kubita mu kazu kasugumwe.

Rukomeza runavuga ko abarwayi bakoze aya mahano ko ari FDLR na Wazalendo kandi ko ibyo Uwera yakorewe byose byakorewe mu maso y’ingabo za leta ya Kinshasa, ndetse ruvuga ko nigihe yafatwaga ko yafatiwe iruhande rw’Ingabo za FARDC.

Ubwo aba barwanyi bafataga Uwera babanje ku mwambika umwambaro w’igisirikare cya FARDC mu rwego rwo kugira ngo bajijishe yitwe umurwayi wa M23.

Umwirondoro wa grace ugaragaza ko avuka muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru; avuka mu bwoko bw’Abatutsi, akaba yari umubyeyi wabana babiri umukuru afite imyaka itatu mu gihe umuto we afite umwaka n’amezi icumi n’umwe.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *