• Mon. Jul 8th, 2024

Umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wongeye gukazwa mu buryo bugezweho.

Share with others

Umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wongeye gukazwa.

K’u munsi wejo hashize, tariki ya 18/01/2024, muri Lac Kivu, iherereye mu Burasirazuba bwa RDC hashizwe Bateaux zibiri (2) za Gisirikare zidasanzwe mu rwego rwo kurinda umupaka uhuza Congo n’u Rwanda, nk’uko bya tangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu buryo byatangajwe n’uko abasirikare bahawe kugenzura umutekano wa Lac Kivu bahawe ibikoresho by’agisirikare kandi bigezweho.

Ibi bibaye mugihe kandi i Kinshasa k’umurwa mukuru wa RDC n’ahandi muzindi Ntara zigize igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutekano wakomeje gukazwa kubera ko perezida Félix Tshisekedi azarahira tariki ya 20/01/2024.

Gusa k’urundi ruhande abaturage rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bateguye nabo imyigaragambyo simusiga yo kwa magana ko Tshisekedi atatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ko ahubwo habaye “Uburiganya,” nk’uko bivugwa na Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Floribert Anzuluni n’abandi.

Muriyo myigaragambyo abayiteguye barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi na Floribert Anzuluni, bavuze ko aho buri munyekongo wese azaba aherereye agomba kuzamagana Tshisekedi n’abambari be.

Tu bibutseko kurahira kwa Perezida Félix Tshisekedi, bizabera kuri Stade ya Martyrs, muri Kinshasa.

Kugeza ubu abakuru b’i bihugu bazitabira uwo muhango abamaze ku menyekana nabagera ku 18, nk’uko bya tangajwe n’u muvugizi wa Tshisekedi bwana Serge Tshibangu.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.