• Mon. Jul 8th, 2024

Umusirikare w’u Munyamulenge, yafunzwe afunganwa n’Abapfulero, ku Bwegera, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Umusako wakozwe none k’u wa Gatatu, tariki ya 24/01/2024, ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, warangiye hafunzwe umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, uzwi kw’izina rya Captain Mporana.

Bya vuzwe ko muri uwo musako hasatswe amazu y’Abapfulero, ndetse na y’abaturage ba Banyamulenge, bahasigaye, bagera mungo zitanu (5). Bwegera, Abanyamulenge bahunze aka gace mu minsi mike ishize nyuma y’uko Abanyamulenge bari bakomeje kwibasirwa na Wazalendo, aho bamwe barimo bicwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi abandi bagashimutwa.

Ay’amakuru akomeza avuga ko ubwo Ingabo za RDC zavaga Ruvunge, zakoze umusako ku Bwegera, bageze k’urugo rw’umusirikare wa FARDC uvuka mu Banyamulenge, basangamo imbunda baza ku mu bwirako atemerewe kuyitungira munzu.

Ibi byatumye ba mufungana n’Abapfulero n’abo basanganye imbunda mubyo Abasirikare bo bavuga ko bitemewe.

Abafunzwe bose bajanwe gufungirwa mu Mujyi wa teritware ya Uvira, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice.

Captain Mporana, wafunzwe yari mu kibali ku Bwegera, ariko akaba yarasanzwe akorera i Bukavu, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.