• Mon. Jul 1st, 2024

Umusirikare ufite ipeti rya Captain mu ngabo za FARDC, yitandukanije n’iki gisirikare maze yiyunga ku basore b’irwanaho, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Share with others

Umusirikare ufite ipeti rya Captain mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yitandukanije n’iki gisirikare maze yiyunga ku basore b’irwanaho, mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni Captain Rutegama Sentamati wamenyekanye ku mazina ya Focus, niwe wiyunze mu baturage b’irwanaho bazwi nka Twirwaneho, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Ay’amakuru avuga ko uyu musirikare ko yifatanije na Twirwaneho avuye aho yakoreraga akazi ka gisirikare mu Bijombo ho ku Ndondo ya Uvira, muri iyi Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ay’amakuru anavuga ko uyu musirikare ko yamaze kugera muri Twirwaneho ikorera mu bice byo mu mu Kamombo, ha herereye mu ntera y’ibirometre nka 25 uvuye muri centre ya Minembwe, ahatuwe n’Abanyamulenge benshi.

Nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru n’uko uyu musirikare yagiye ajanye imbunda zibiri, iyo mu bwoko bwa AK-47 na Mashin gun, ndetse ngo n’ibindi bikoresho bya gisirikare bitavuzwe ibyaribyo.

Ntacyo ubuyobozi bwa Twirwaneho buravuga kuri uyu musirikare, gusa umwe mu bantu ba Twirwaneho utemerewe gutanga amakuru yavuze ko ay’amakuru ari yo ko kandi bamaze ku mwakira.

Yagize ati: “Captain Rutegama Sentamati yatugezeho, kandi yazanye n’ibikoresho bya gisirikare byiza.”

Tubibutsa ko Captain Rutegama Sentamati avuka mu bice byo mu Marango(Kabingo )ho muri Minembwe. Akaba ari n’u Munyamulenge.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *