• Wed. Jul 3rd, 2024

Umusirikare mukuru uyoboye brigade ya 12 yo mu Minembwe, afungiwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Congo.

Share with others

Umusirikare mukuru uyoboye brigade ya 12 yo mu Minembwe, afungiwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni muri iki Cyumweru dusoje nibwo General André Ohenzo usanzwe ayoboye abasirikare ba FARDC mu misozi miremire y’Imulenge, yahamagajwe i Kinshasa ahageze, atabwa muri yombi, nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News, tuyikesha ba mwe mu basirikare bakora mu rwego rw’i gisirikare rukora mu iperereza.

Iyi nkuru ikavuga ko General André Ohenzo ko yafunzwe azira gukorana byahafi na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel, wamamaye ku izina rya Makanika.

Ikanavuga ko uyu musirikare ko yatawe muri yombi mu mpera z’iki Cyumweru dusoje. Kuri ubu akaba afungiwe mu perereza ry’igisirikare cya FARDC i Kinshasa.

Mu butumwa aba basirikare bahaye Minembwe Capital News, bugira buti: “Komanda wa brigade ya 12, Gen André Ohenzo afungiwe i Kinshasa, kandi arazira gukorana byahafi na Twirwaneho.”

General André Ohenzo yahawe kuyobora brigade ya 12 tariki ya 13/02/2023, igihe yahageraga yavuze ko azanye amahoro mu misozi miremire y’Imulenge, ni mu gihe yasanze hari ubushamirane bukaze hagati ya Twirwaneho n’Ingabo za Leta ya Kinshasa. Kandi ubu bushamirane bwari bumaze hafi imyaka irenga itanu.

Kimweho kuva General André Ohenzo ageze muri ibi bice ubukana bw’i ntambara bwaragabanutse, hagati y’Ingabo za leta na Twirwaneho, ndetse na Maï Maï izwiho gukorana byahafi n’izi ngabo za FARDC.

Ibyo bibaye mu gihe ingabo z’u Burundi zikorana n’iza FARDC zongeye kwisuka ku bwinshi mu misozi miremire y’Imulenge aho binavugwa ko iz’i ngabo zaba zifite umugambi wo ku rwanya Twirwaneho.

Ku munsi w’ejo hashize, nibwo izi ngabo z’u Burundi zageze mu Minembwe, ndetse zishinga n’ibirindiro mu bice byinshi byo muri Minembwe, nka hitwa Mukalingi, Kiziba no mu Bidegu.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.