• Sat. Jun 29th, 2024

Umushumba mukuru w’idini rya Katolika ku Isi, Papa Francis yagaragaje ko ababajwe n’u mutekano muke uri muri RDC.

Share with others

Umushumba mukuru w’idini rya Katolika ku Isi, Papa Francis yagaragaje ko ababajwe n’u mutekano muke uri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni byo yagaragaje kuri iki Cyumweru, ubwo yafataga umwanya agasengera igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse akanasaba abategetsi b’iki gihugu gukora uko bashoboye bakarangiza intambara iri kubera mu Ntara ya Kivu Yaruguru na Kivu y’Epfo.

Nk’uko ibi byasobanuwe n’igitangaza makuru cya ijwi ry’Amerika, kivuga ko iryo sengesho uyu mushumba mukuru w’i dini rya Katolika, yarikoze ubwo yari mugisabisho cyiswe Anjerusi.

Muri iki gisabisho yasabiye amahoro ibihugu birimo Ukraine, Israel, Palestina, Sudan, Myanmar ariko by’u mwihariko avuga cyane Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Amakuru y’ubwicanyi bubabaje bubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, akomeza kutugeraho. Ndasaba abayobozi b’iki gihugu cya RDC gukora ibishoboka byose kugira urugomo ruri muri iki gihugu ruhagarare. Ndasabye kandi cyane ngo abasivile babone amahoro.”

Yakomeje avuga ko abantu bakomeje kwicwa mu ntambara zibera muri RDC ari ko nubwo bari gupfa ari abaziranenge.

Papa Francis yagize icyavuga ku mutekano wa RDC, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu w’ejo hashize, hapfuye abantu barindwi bishwe mu gihe barimo bahangana n’abashinzwe umutekano mu myigaragabyo.

Abakoze iyo myigaragabyo, bayikoreye mu mujyi wa Butembo, bayikoze bamagana ibitero bigize igihe bihitana abantu ibyo bivugwa ko bikorwa n’umutwe wa ADF usanzwe wiyitirira idini rya isilamu, kandi bivugwa ko ibyo bitero byahitanye abantu barenga ijana barimo abantu 40 bo bishwe muri iki Cyumweru dusoza mu masaha make ari mbere, harimo kandi n’abagera kuri 80 bishwe mu Cyumweru gishize aho biciwe mu gace kitwa Mayikengo.

           MCN...

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *