• Wed. Jul 3rd, 2024

Umushumba mukuru w’idini Katolika ku Isi, papa Francis, yagize icyavuga ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Umushumba mukuru w’idini Katolika ku Isi papa Francis yasabye abasenyeri bose gusengera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kugira ngo ihagarare.

Ni byo uyu mushumba mukuru w’idini Katolika ku Isi papa Francis, yasabye ubwo yari mu isengesho ryo ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 25/02/2024, ubwo yari i Roma, mu Bataliyani, nk’uko ya bishize no k’urubuga rwe rwa X, rwa hoze rwitwa Twitter.

Uy’u mushumba uvuga rikijana ku migabane yose ituye munsi y’ijuru, ya navuze ko hogomba gushakwa uburyo bwose kugira ngo habeho ibiganiro hagati y’impande zihanganye mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Mfite impungenge ku ntambara ikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Kuri ubwo ndasaba ko abasenyeri basengera amahoro bizeye ko iyo ntambara irangira, kandi harebwe uburyo bufasha ko abahanganye baganira, ibyo bizamara amakimbirane yizo ntambara.”

Intambara ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga ibiri izo mpande zombi zirwanira muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo. Ibice byinshi byo muri ibyo bice bimaze kwigarurirwa na M23.

I Cyumweru gishize bivugwa ko uwo mutwe wa M23 ko umaze kuzenguruka u Mujyi wa Goma, ni mu gihe imihanda yose ihuza u Mujyi wa Goma na za teritware kuri ubu bigenzurwa n’uwo mutwe wa M23.

Ni imirwano bi navugwa ko ikomeje gusatira igana mu Mujyi wa Goma. N’ubwo biruko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushimangira ko butazaganira n’umutwe wa M23.

Mu gihe M23 yo ihora isaba ko Kinshasa ya kwe mera bagakorana ibiganiro mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ki mwe ho M23 iheruka gutangaza ko mu gihe leta yahisemo inzira y’intambara ko n’abo batagishize ibiganiro imbere banavuga ko “vuba bagiye gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”

            MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.