• Wed. Jul 3rd, 2024

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagaragaje impungenge ufite mu gihe MONUSCO yava yose ku butaka bwa RDC.

Share with others

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagaragaje impungenge ufite mu gihe MONUSCO yava yose ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ubumwe bw’i bihugu by’u Burayi byatangaje ibi, binyuze kuri komiseri mukuru w’uyu muryango, ushinzwe kurengera abasivile, Janez Lenarcic. Ibi yabivuze ubwo yasozaga uruzinduko rwe i Goma, ahazwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Janez Lenarcic yagaragaje ko hari impungenge zikomeye ku inshusho y’umutekano n’ibikorwa by’u butabazi muri aka gace kamaze igihe kagaragaramo ibibazo by’u mutekano muke, muri iki gihugu.

Yagize ati: “Niba Monusco igomba gutaha, bikwiye gukorwa munzira nziza. I Goma nahuye na Guverineri w’u rwego rwa gisirikare wangaragarije uko umutekano wifashe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kandi uko bigaragara ntiwifashe neza, ahubwo ni bwo ukomeje kuzamba kurushaho.”

Uyu komiseri mukuru w’uyu muryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, yari kumwe na Guverineri w’i Ntara, ndetse n’abayobozi banyuranye muri Monusco n’abo mu miryango itabara imbabare, yanasuye inkambi ya Bushagara icyumbikiwemo abakuwe mu byabo n’ibibazo by’u mutekano, iherereye muri teritware ya Nyiragongo.

Jane Lenarcic yavuze kandi ko abayobozi ba Congo, bagaragaje imbaraga nke mu gushaka umuti w’ibibazo by’u mutekano bimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Igenda ry’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, ryakunze kugarukwaho n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bwagiye bunasaba abaturage b’iki gihugu kwirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo bashinja kuba ntacyo zabamariye.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *