• Wed. Jul 3rd, 2024

Umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.

Share with others

Umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.

Ni abasirikare barenga 9000 bo mu butumwa bw’uyu muryango wa SAMIDRC bwatangiye mu mpera z’u mwaka ushize, 2023. Nk’uko bivugwa aba basirikare bongerewe mu rwego rwo gufasha ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n’u mutwe wa M23 umaze gufata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo.

Bigitangira, hoherejwe ingabo 5000 zirimo 2900 iza Afrika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi, ariko ntabwo zigeze zitanga umusaruro zari zitezweho na Guverinoma ya Kinshasa, kuko ntizigeze zirukana M23 mu bice yafashe.

Afrika y’Epfo imaze gutakaza abasirikare benshi bapfiriye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Muri bo harimo Captain Simon Mkhulu na Captain Ireven Thabang Semono bishwe n’igisasu mu kwezi kwa Kabiri na Sergeant Mbulelo David Ngubane wapfuye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Ubwo Sergeant Ngubane yapfaga, M23 yatangaje ko yasenye ibifaru bine bya SAMIDR, bafata ibindi bibiri n’ikamyo ya Iveco.

Hari abandi basirikare batatu ba Tanzania bishwe ubwo igisasu cyagwaga hafi y’ikigo cyabo mu kwezi kwa Kane 2024. Uwo munsi hakomereka abandi batatu.

Abarwanyi ba M23, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu 2024 bafashe mpiri abasirikare bane ba Afrika y’Epfo baguye mu mutego wabo mu gace ka Kimoka muri teritware ya Masisi. Aba biyongera ku bandi bivugwa ko bafashwe mu bihe bitandukanye.

Igitangaza makuru cya Africa intelligence ku munsi w’ejo hashize cyatangaje ko mu rwego rwo gutegura bundi bushya urugamba rwo kurwanya M23, hongerewe ingabo za SADC ziva ku 5000 zigera ku 8000.

Kuri iyi nshuro, bivugwa ko Afrika y’Epfo yongeye ingabo 2600, Tanzania yongera 750, Malawi yongera 1000, gusa ngo leta ya Kinshasa niyo izirengera ikiguzi cy’ibikorwa byazo nyuma y’ibiganiro bizabera i New York mu kanama k’u muryango w’Abibumbye mu mpera z’u kwezi gutaha muri uyu mwaka(2024).

Icyemezo cya Afrika y’Epfo cyo kongera ingabo mu butumwa bwa SADC kimenyekanye mu gihe muri Guverinoma y’iki gihugu hitezwe impinduka zikomeye, kubera ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryamaze kwiyunga n’andi atavuga rumwe na yo.

Mu mashyaka yiyunze na ANC harimo DA(democratic Alliance) isanzwe itemeranya na perezida Cyril Ramaphosa ku cyemezo yafashe cyo kohereza abasirikare b’iki gihugu muri RDC guhangana na M23.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *