• Wed. Jul 3rd, 2024

Umuriro w’amashanyarazi wishe abagabo bo mu muryango umwe, bo mu bwoko bwa Banyamulenge, mu gihugu cya Uganda.

Share with others

Umuriro w’amashanyarazi wishe abagabo bo mu muryango umwe, bo mu bwoko bwa Banyamulenge, mu gihugu cya Uganda.

Ni bikubiye mu itangazo umuryango wabugufi w’Abasegege ariwo banyakwigegendera bavukamo bashize hanze rimenyesha inshuti n’abavandimwe ko Kajogi Elisha na Semashoga Amos bitabye Imana bazize urupfu rutunguranye.

Iri tangazo riteweho umukono n’umuyobozi w’uyu muryango, Rubyagiza Sophonie, rimenyesha ko aba bagabo Semashoga Amos na Kajogi, batakiri mu Isi yabazima.

Rigira riti: “Umuryango w’Abasegege uri mu mu mubabaro mwinshi wo kubabikira urupfu rutunguranye kandi rubabaje rw’Ababyeyi babiri bapfuye.”

Rikomeza rigira riti: “Elisha Kajogi na Semashoga Amos, bitabye Imana uyu munsi tariki ya 02/06/2024 i Mbarara muri Uganda, bazize impanuka y’umuriro.”

Amakuru avugwa n’abaturiye i Mbarara avuga ko iy’i mpanuka ko yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wo ku Cyumweru, kandi ko nta kindi kibishe usibye umuriro w’amashanyarazi wagize sirikwi uragurumana utwika iy’inzu yarimo aba bagabo, maze biza kurangira bitabye Imana. Binavugwa ko harokotse umukecuru n’abana tutabashe ku menya umubare bari muri iyo nzu.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.