• Mon. Jul 8th, 2024

Umuririmbyi Gallas Bihozagara, uzwi mu ndirimbo za Kinyamulenge, yatawe muri yombi

Share with others

Umuririmbyi Gallas Bihozagara Muhire, uzwi mu ndirimbo za Kinyamulenge, yatawe muri yombi.

Ni ahagana isaha z’umugoroba wo kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 19/05/2024, nibwo Gallas Bihozagara Muhire yafunzwe afatiwe i Kasalani ho muri Nairobi mu gihugu cya Kenya, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abakunzi be.

Minembwe Capital News yabwiwe ko Gallas yafashwe n’urwego rushinzwe iperereza ruzwi nka CID, rwo muri leta ya Kenya.

Ay’amakuru anavuga ko Gallas Muhire yafashwe mu gihe yari amaze kugera mu gitaramo aho yari yagiteguriye kuri stade ya Kasalani. Iki gitaramo kikaba cyari cyo kumurika ishirahamwe rya Gallas Foundation, iryo yavuga ko ari ryo gufasha abatishoboye bavuka Imulenge.

Ay’amakuru akomeza avuga ko iki gitaramo Gallas yafatiwemo cyari giteguye ko kiri butangire isaha umunani za manwa, kikaza kurangira isaha zibiri z’ijoro. Avuga kandi ko yafashwe n’abantu babiri baje bambaye igisivile ariko bitwaye imbunda nto zizwi nka pistol. Gusa iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu babarirwa ku ntoki, ndetse kikaba cyarasojwe isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota icumi n’umwe z’u mugoroba, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Ibyo bibaye mu gihe ku itariki ya 19/04/2024, Gallas Muhire yahuye imbona nkubune na minisitiri Alexis Muvunyi Gisaro, baganira ku mushinga wa Gallas Foundation, amakuru atazwi ni ukuba Alexis Gisaro ko yoba yaramwemereye ubufasha.

Umuririmbyi Gallas, ni umukongomani w’u Munyamulenge. Ababyeyi be ni Abanyamulenge batuye igihe kirekire muri Byura(MOBA). Uyu muririmbyi agitangiza umwuga w’uburirimbyi yaririmbaga indirimbi zihayagiza Twirwaneho nyuma aja guhindura akora izivuga ibigwi bya Gumino ya Alexis Nyamusaraba na leta ya Félix Tshisekedi.

Kugeza ubu icyaba cyatumye uyu muririmbyi afungwa ntakiramenyekana.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.