• Mon. Jul 8th, 2024

Umunyamakurukazi wakoreraga ikinyamakuru cya Lesoir kiri mu biherutse guharabika leta y’u Rwanda na Paul Kagame, yagisezeye avuga n’impamvu.

Share with others

Umunyamakurukazi wakoreraga ikinyamakuru cya Lesoir kiri mu biherutse guharabika leta y’u Rwanda na Paul Kagame, yagisezeye avuga n’impamvu.

Ni bikubiye mu butumwa uyu munyamakurukazi, Aline Cateaux, yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter, avuga ko yasezeye iki gitangaza makuru cya Lesoir kubera ko cyemeye gukoreshwa mu guharabika u Rwanda.

Yagize ati: “Ntabwo nkiri umunyamakuru w’igitangazamakuru cya Le Soir, kubera ko cyifatanije n’abari guharabika u Rwanda na Paul Kagame.”

Nk’uko byasobanuwe n’uko aba banyamakuru 50, b’ibinyamakuru mpuzamahanga 17 byo muri Amerika n’i Burayi, bakoze ubucukumbuzi bavuga ko boherejemo abanyamakuru babiri b’Abanyarwanda, Samuel Baker Byansi, ndetse na Ntwari John Williams mu 2022, bari bafite ubutumwa bwo gusuzuma imfu z’abasirikare b’u Rwanda ngo bari baroherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rwaje ku byamagana kandi biza no ku menyekana ko bizatangazwa mu kwezi kwa 5, ku itariki ya 27, uyu mwaka.

Bikaba kandi byaraje gusobanurwa n’abasesenguzi barimo Kabagambe ku kinyamakuru cya Igihe ko umushinga wa Forbidden Stories wari ugamije kugira ngo leta ya Kinshasa igirirwe impuhwe n’ibihugu bikomeye ku Isi.

Uyu musesenguzi yanavuze kandi ko aba banyamakuru bahisemo gushyigikira leta ya perezida Félix Tshisekedi ngo kuberako yaba yarabahaye amafaranga. Yagize ati: “Niba RDC yishyura abacancuro b’Abanyaburayi kuza kuyirwanirira intambara, niba yishyura u Burundi, niba yishyura Afrika y’Epfo; ni gute itakwishyura abanyamakuru uko baba bangana kose kugira ngo noneho bafashe leta ya RDC mu ntambara yo mu itangaza makuru? Itangaza makuru rigira uruhare runini. Yakwishyura miliyoni 2 z’Amadolari, nubwo zaba 10 yazishyura.”

Ikindi nuko abashakashatsi n’abanditsi mpuzamahanga barenga 30, barimo Prof Vincent, Hélène Dumas, Patrick de Saint-Exupéry na Mehdi Ba, baherutse kwamagana ubunyamwuga buke aba banyamakuru bakoranye izi nkuru. Bahurije ku kuba nta bimenyetso bifatika bagaragaje no kuba barifashishije amasoko atariyo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.