• Mon. Jul 8th, 2024

Umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi yumvikanye arimo gutukana mu kiganiro yaraye akoze, i Kinshasa.

Share with others

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23/02/2024 yatanze ikiganiro ku banyekongo kirimo ibitutsi.

Ni ikiganiro yagiriye kuri terevisiyo y’igihugu ya RTNC, i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.

Nk’uko bigaragara bwana Félix Tshisekedi, iki kiganiro yagikoranye na banyamakuru, aho ndetse yabanjye kwa kirwa na minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinema Patrick Muyaya, ari nawe wabanjye kwiyegereza umukuru w’igihugu.

Patrick Muyaya yiyigereje umukuru w’igihugu maze avuga ko “Iri joro riraza kuba amateka.”

Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yagarutse ku mutwe wa M23 umaze imyaka irenga ibiri uhanganye n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho iki gisirikare kiri kumwe n’ingabo za mahanga zaje kubafasha ku rwanya M23, avuga ko atazigera aganira n’uwo mutwe yise “ibijongororwa.”

Yagize ati: “Ntabwo nshaka ibiganiro n’ibijongororwa, byiyita M23, aba sa banyekongo ni nayo mpamvu banga gusubira mubuzima busanzwe.”

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko ingabo ze zizatsinda iy’i ntambara ngo kuko nta kibi bakoze, “insinzi turayifite kuko nta kibi twakoze cyatuma tudatsinda.”

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwe butazigera buganira n’umutwe wa M23, yageze naho atanga urugero ko M23 yigeze kohereza intumwa mugihe cya minisitiri Gilbert Kankonde, bamusaba kuganira nawe, perezida Félix Tshisekedi arabyanga.

Ati: “Ntabwo nzigera mvugana n’u mutwe wa M23, hari n’intumwa zabo nirengagije, igihe cya minisitiri Gilbert Kankonde, icyo gihe bansabye kuza kubonana nabo ariko narabyanze.”

Muri iki kiganiro umunyamakuru ya muteye ikibazo abaza ati: “Kubera iki leta ya Kinshasa itemera ibiganiro n’umutwe wa M23?”

Iki kibazo perezida Félix Tshisekedi yasubije avuga ko M23 itabaho ngo kuko haba u Rwanda.

Ati: “RDC ya byanze kubera ko u Rwanda rwihishe inyuma ya M23. U Rwanda nirwo rwihishe inyuma yo gusahura no kwica. Nemere kuganira n’u Rwanda kubera iki rukomeza kuzana intambara!”

Mu gusoza iki kiganiro, umukuru w’igihugu cya RDC yashimiye Wazalendo avuga ko ari intwari z’igihugu, ndetse avuga ko bagomba kuza bashimirwa .

Ati: “Wazalendo n’abagabo bo kubahwa, bo gushimirwa, kandi n’intwari.”

Iki kiganiro perezida Félix Tshisekedi yagikoze mu gihe ibihugu bya mahanga, harimo n’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, byari bikomeje ku mwotsaho igitutu bimusaba kuganira n’u Rwanda, ndetse n’u mutwe wa M23 kugira ngo umwuka wa makimbirane urangire.

Ibihugu birimo Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, bya komeje kwereka perezida Félix Tshisekedi ko amahoro ya Congo atazazanwa no gukoresha imbaraga za gisirikare ko ahubwo ibiganiro aribyo muti wa mahoro arambye.

Ni nyuma y’uko mu Cyumweru gishize M23 ihanganye n’ihuriro ry’Ingabo za Tshisekedi, yari yafashe ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, ndetse iza no kwigarurira imihanda ihuza ziriya za teritware n’u Mujyi wa Goma.

U Mujyi wa Goma usigara hagati nk’ururimi, ndetse utandukanwa n’ibindi bice bigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, Kugeza ubu abanyegoma barataka inzara icyumweru gishize inzara iri kuvuza ubuhuha.

MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.