• Mon. Jul 8th, 2024

Umukuru w’igihugu cya Malawi Lazarus Chakwera, yavuze ikimo gukorwa nyuma yaho indege yari twaye umwungirije n’abandi bategetsi, yaburiwe irengero.

Share with others

Indege ya Gisirikare yarimo Visi Perezida wa Malawi yaburiwe irengero.

Ni ibikubiye mu itangazo leta y’igihugu cya Malawi yashize hanze kuri uyu wa mbere rimenyesha ko indege ya Gisirikare yarimo Saulos Klaus Chilima ariwe visi perezida wa Malawi n’abandi bategetsi icyenda biki Gihugu yaburiwe irengero.

Itangazo rya leta rivuga ko iyi ndege ya hagurutse ku kibuga cy’indege cy’u murwa munkuru, Lilongwe, saa tatu n’iminota cumi n’irindwi z’igitondo. Ko kandi byari biteganijwe ko igera ku k’ibuga cy’indege cy’u murwa mukuru ugira uwa gatatu muri Malawi, isaha zine n’iminota ibiri z’igitondo.

Mu ijambo perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yatangaje abinyujije kuri televisiyo y’igihugu yagize ati: “Indege imaze kugera hejuru y’ikibuga cya Mzuzu , byanze ko yika hasi kubera ko umupilote atarimo abona neza aho yururukira, ikirere cyari kimeze nabi. Abashinzwe iby’indege baburiye umupilote gusubira i Lilongwe. Ubwo nibwo itumanaho ryahagaze hagati yabakurikirana urugendo rw’indege n’abari bayitwaye.”

Perezida kandi wa Malawi yavuze ko yatabaje ibihugu by’ibituranyi ndetse n’Amerika, u Bwongereza, Noruvege na Israel kugira ngo bifashe igihugu cye gushaka iyo ndege.

Visi perezida wa Malawi Saulos Klaus Chilima, w’imyaka 51 ni umwe mu biteguye kuziyamamariza umwanya w’umukuru wiki gihugu muri Malawi mu mwaka utaha.

Mu 2022, yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza umutungo wa leta, ariko nyuma yaje kurekurwa agirwa umwere.

                     MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *