• Mon. Jul 1st, 2024

Umugore niwe watsinze amatora yo mu gihugu cya Mexique, bikaba binabaye ubwa mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 200 ishize.

Share with others

Umugore niwe watsinze amatora yo mu gihugu cya Mexique, bikaba binabaye ubwa mbere kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 200 ishize.

Ni Claudia Sheinbaum, niwe watsindiye kuba umukuru w’igihugu cya Mexique, yatsindanye amajwi ari hagati ya 58.3% na 60.7% byagateganyo, nk’uko ibi byatangajwe n’ikigo cy’i gihugu gishinzwe Amatora.

Uwaje ku mwanya wa Kabiri kivuga ko yabaye Xóchitl Gálvez, wagize amajwi ari hagati ya 26.06% na 28.6 naho Jorge Álvarez Máynez agira amajwi ari hagati ya 9.9% na 1.8%.

Bibaye amateka muri iki gihugu, Sheinbaum wanditse ay’amateka, ni umugore ufite imyaka 62, yavukiye mu mujyi wa Mexique. Ahagana mu 1987 yashakanye na Carlos Imaz Gispert, babyarana abana babiri nyuma baza gutandukana mu 2016. Yongeye gushakana na Jesús Maria Tarriba mu 2023 n’ubu bakiri kumwe.

Amateka avuga ko uyu mugore akomoka ku Bayahudi binyuze kuri nyina, ahobimukiye muri Mexique baturutse muri Bulgarie bahunga Aba-Nazi, mu gihe igisekuru cyo kwa se gikomoka muri Lituanie. Binavugwa ko ababyeyi be ari abantu bize cyane ibijanye na siyansi.

Ku myaka 15, yakoze ibikorwa by’ubukorera bushake bifasha amatsinda y’ababyeyi bashakisha abana babo babuze, naho mu myaka ya 1980 yitabiriye imyigaragambyo yamagana gahunda yo kwegurira ibikorwa amashuri ya leta.

Ku myaka 33 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga, Ph.D, mu bijanye n’ingufu yakuye muri Kaminuza ya National Autonomous University of Mexico.

Uyu mudamu yinjiye muri politiki mu mwaka w’ 2000 ubwo Lopez Obrador, wari umaze gutorwa nka meya mushya w’u mujyi wa Mexique, yamuhitagamo ngo abe ushinzwe kurengera ibidukikije.

Mu matora yo mu 2018 yatorewe kuyobora umujyi wa Mexique, nk’uko byatangajwe na AFP.

Agiye ku butegetsi asimbuye perezida Lopez Obrador. Bombi bava mu ishyaka rimwe. Muri ay’amatora yari ahanganye na Xóchitl Gálvez, yatsinze amurushije amajwi 27.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *