• Fri. Jul 5th, 2024

Umugabo w’u murundi yiciwe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, azira ibigishidikanywaho.

Share with others

Umugabo w’u murundi yiciwe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, azira ibigishidikanywaho.

Ni mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishira ku wa Kane, w’iki Cyumweru turimo, nibwo umugabo w’u murundi yiciwe mu bice byo muri Grupema ya Mutambala, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ariko ay’amakuru aza ku menyekana ku wa Gatandatu tariki ya 08/06/2024, nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile yo muri ibyo bice.

Sosiyete sivile ivuga ko abishe uyu mugabo w’impunzi yahungiye muri Congo ivuye mu Burundi ko bataramenyekana, ariko ko mu kumwica bakoresheje imbunda, kandi ko ba mwiciye neza mu gahana kitwa Ange ko muri Localité ya Kafulo.

Nk’uko iyi Sosiyete sivile ibisobanura n’uko uyu Murundi yaba yarazize uburozi, ni mu gihe yavugwagaho ko akora ubufumu.

Mbere y’uko yicwa yabanjye guhunga ava mu inkambi y’impunzi y’Abarundi iri mu Lusenda aho yahunze ko ari gushinjwa ‘kuroga’ ahungira ahitwa Mulongwe nyuma yimukira Katanga aho naho ntiyigeze ahatinda kuko yahise yimukira mu gahana kitwa Ange, ari nako yaje kurangirizamo ubuzima bwe bwo mu Isi, yicwa arashwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, nk’uko sosiyete sivile yakomeje ibivuga.

Sosiyete sivile yagize iti: “Turakeka ko uyu murundi w’impunzi wishwe ko yaba yarazize amarozi. Gusa amategeko ya Congo ntacyo avuga ku marozi, ariko icyo dusaba n’uko inzego zishinzwe umutekano zakurikirana iyo dosiye mu buryo bwimbutse.”

Ikomeza ivuga iti: “Twamenye amakuru ko kugira ngo uyu murundi yimuke ave mu nkambi y’impunzi iri mu Lusenda, yari yahatiwe kuhava. Ku bw’umutekano we arahunga, byatumye agira ibice byinshi yagiye abamo.”

Ibyerekeye umwirondoro w’uwahohotewe, amakuru yacu yemeza ko yari impunzi y’u murundi wahungiye muri RDC, aho yari amaze igihe kirekire mu ikambi ya Lusenda.

Amazina ye bwite ntaramenyekana, ariko abantu bari bakunze ku mwita Mufumu, ndetse n’Abarundi bagenzi be niryo bamwitaga.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *