• Wed. Jul 3rd, 2024

Umugabo w’u Munyamulenge yishwe arashwe na Wazalendo, arasirwa mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Umugabo w’u Munyamulenge yishwe arashwe na Wazalendo, arasirwa mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Uwishwe arashwe na Wazalendo ni Reverend Pasitoli Mirabe Amoni, niwe wishwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26/05/2024.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko Pasitoli Mirabe Amoni ko yarasiwe ku musozi wa Nyarugi hafi na Gotobwe.

Yarashwe ubwo yari avuye Uvira azamutse imisozi miremire y’Imulenge mu bice byo mu Rurambo.

Nk’uko iy’i nkuru ibivuga n’uko Mirabe Amoni, abandi bagenzi bari bazamukanye bava Uvira bamusizeho intambwe, aje kwisanga asanga yaguye mu gico cya Maï Maï, nayo iza ku mwica imurashe.

Byanavuzwe ko amakuru y’urupfu rwa Mirabe Amoni rwa menyekanye muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27/05/2024.

Ndetse ko abaturage baturiye ibice byo muri Rurambo bahise bamanuka gufata umurambo wa Mirabe Amoni.

Uyu mugabo Mirabe Amoni yari yarazindukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo yivuze, nk’uko abaturage baherereye mu Rurambo babwiye Minembwe Capital News.

Akaba yari asanzwe atuye kw’i Remezo ho mu Rurambo. Kuri ubu yari atuye ahubatswe inkambi y’impunzi ya Nyakamungu ho muri ibi bice byo muri Rurambo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.