• Mon. Jul 8th, 2024

Umugabo uzwi cyane mu mateka y’u Burusiya,Jacob Jugashvili, ntiyemera ko Vradimir Putin abaho.

Share with others

Vradimir Putin nyirizina ngo yarazimiye, uyoboye igihugu cy’u Burusiya n’undi utazwi.

Ni ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, nk’uko MCN tubikesha igitangaza makuru cya The Sun.

Uwitwa Jacob Jugashvili, umwuzukuru wa Jaseph Stalin wigeze kuyobora igihugu cy’u Burusiya, akaba kandi afite uruhare runini muri politike y’i Gihugu cy’u Burusiya, avuga ko yizera neza ko “umunyagitu Vradimir Putin ashobora kuba yarapfuye kandi ko yasimbuwe n’abakinnyi bakoreshwa n’abantu batazwi.”

Vradimir Putin w’imyaka 71 yagiye ashinjwa kuva kera guhindura umubiri we, harimo ko n’ubutasi bw’igisirikare cya Ukraine cyigeze kubishira mu cyegeranyo mu mwaka ushize.

Uy’umwuzukuru wa Joseph Stalin we yavuze ko Vradimir Putin yazimiye kuva kera ko kandi uhari agaragara munshusho zibiri.

The Sun itangaza kandi ko yahawe ubuhamya n’abaturage benshi bo mu gihugu cy’u Burusiya, ko Putin yapfuye kera.

Mu buhamya iki gitangaza makuru cyagiye gihabwa, ubwinshi buvuga ko Putin yapfuye aza gutsimburwa n’umuntu ukunze kugaragara munshusho zibiri.

Abandi nabo bagiye bavuga ko impamvu Putin akoresha inshusho zibiri biva ku mutekano we muke bigatuma yihisha mubyo bise ‘Bunker paranoid.’

Gusa mu ntangiriro z’umwaka dusoje Vradimir Putin ubwe yavuze ko abanyeshuri biganye nawe mu ishuri rya kera batajya ba mumenya ngo mugihe baba bahuye.

Bivugwa ko Putin yabwiye itsinda rito ry’abantu , ati: “Iyo mpuye nabo twiganaga haba mu mashuri abanza n’aya kaminuza, bakunze kundeba bakambwira bati: ‘ntabwo nemera’ ko ariwewe.”

Jugashvili ufite imyaka 51 yongeye kubwira ikinyamakuru cya The Sun ko “Putin yabuze kuva kera ariko haje abantu batazwi iyo bakomoka bafata ubutegetsi bw’u Burusiya.”

Tubibutsa ko igihugu cy’u Burusiya kiri mu matora aza kurangira uy’u munsi, kandi Vradimir Putin ari mu bakandida bahabwa amahirwe yo gutsinda.

    MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.