• Wed. Jun 26th, 2024

Umubirizi wari uzwi kwari uwa matungo, wagaragajwe ko uvura indwara 25 harimo ko hari nizo urinda.

Share with others

Umubirizi wari uzwi kwari uwa matungo, wagaragajwe ko uvura indwara 25 harimo ko hari nizo urinda.

Ni umubirizi uzwi mu rurimi rwa mahanga Vernonia amygdalina, ni igiti gifite uruhare rukomeye mu buvuzi bw’indwa y’inzoka zo mu nda ku matungo. Iki giti kandi usanga kizwi n’Abantu benshi, kikaba gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru bike cyangwa byinshi. Gusa abenshi bawufata nk’igiti gisanzwe, ndetse hari nabawukoresha mu mazi igihe bagiye gushora amatungo yabo kuko ngo bituma zinywa amazi neza kandi ukayagirira akamaro.

Hano turi banda ku kamaro ku mubirizi ku mubiri w’umuntu.

Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’u mubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwabwo ngo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye.

Umubirizi rero ngo ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza, umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiye.

Mu byiza by’u mubirizi harimo ko kandi utuma umwijima ukora neza, kandi ngo umwijima ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’umuntu. N’umuntu watangiye kugira ibibazo by’u mwijima ngo ashobora kunywa amazi yakazuyazi yarimo umubirizi bikamufasha.

Abashakashatsi bo bavuga ko ibibabi by’u mubirizi ngo byiganjemo ubutare bwinshi bwa ‘Fer’ iyo akaba ariyo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu by’Afrika y’iburengerazuba ndetse niyo hagati.

Hari kandi n’abateka ibibabi by’u mubirizi bakabirya nk’imboga umubirizi kandi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri . Ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’u bwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’u mutima zitandukanye.

Umubirizi kandi ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, kuko bimwe mu bifasha kwirinda kanseri y’ibere harimo guhorana ibiro biringaniye no kugira umurimo w’imbaraga(activate physique) umuntu ukora. Kandi umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro no gutuma bitiyongera ku bafite ibiringaniye, kuko wongera icyitwa metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’u muntu.

Ibibabi by’umubirizi byigiramo ibyitwa ‘antioxydant’ mu gihe bitetswe bikaribwa nk’imboga, bifasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Kongera umubirizi mu mafunguro y’umubyeyi wonsa, byamufasha kugira amashereka menshi.

Dore ibindi byiza bidasanzwe by’u mubirizi

  1. Umubirizi ni umuti ukomeye w’umuriro.
    Mu gihe umuntu afite umuriro bashobora guteka ibibabi by’umubirizi bamuha amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.
  2. Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara zuruhu zitandukanye.
  3. Umubirizi wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere.
  4. Umubirizi ufasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwayo(Les hémorroïdes).
  5. Umubirizi kandi ukungaye cyane ku byitwa ‘fibres’ bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza.
  6. Umubirizi ufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe.
  7. Umubirizi wifitemo kandi ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima bwiza.
  8. Umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza.
  9. Umubirizi ufasha mu kungenzura urugero rw’isukari. Ku bantu barwara Diyabete, kurya umubirizi byabafasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *