• Mon. Jul 1st, 2024

Umubare w’abantu bari guhitanwa n’ubushyuhe budasanzwe, ukomeje kwiyongera mu gihugu cy’u Buhinde.

Share with others

Ubushyuhe budasanzwe bwahitanye abantu benshi mu gihugu cy’u Buhinde.

Ni mu Ntara ya Uttar Pradesh n’iya Odisha, niho abantu 53 bishwe n’ubushyuhe, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters.

Bivuga ko aba bantu bapfuye mu minsi itatu kandi ko byabaye mu mpera z’i Cyumweru gishize, nyuma y’uko muri iki gihugu bari bavuye mu matora asanzwe akorwa muri ay’amezi.

Bivuga kandi ko u Buhinde butigeze bwo roherwa mu mezi atatu ashize kuko bwibasiriwe n’ubushyuhe bukabije burimo gutera ingaruka ku baturage zirimo kugwa igihumure no gutakaza ubuzima. Ni mu gihe bari mu gikorwa cyo gusoza amatora asanzwe aba mu kwezi kwa Kane no mu kwa Gatanu.

Minisiteri y’ubuzima mu Buhinde yatangaje ko abamaze kwitaba Imana n’ubu bushyuhe kuva tariki ya 01/03 kugera kuya 30/05/2024, bamaze kugera kuri 56, ngo mu gihe abagize ibindi bibazo by’u buzima bageze ku 24.849.

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, Guverinoma y’u Buhinde yemeje ko mu Ntara ya Ottar Pradesh hapfuye abantu 33 barimo abakozi bakurikinaga imigendekere y’amatora, abashinzwe isuku . Naho muri Odisha ho byemejwe ko hapfuye 20.

Ku ruhande rw’u buyobozi bwa Odisha, bwo bwagaragaje ko abapfuye muri iyo minsi bashobora kuba barageze kuri 99 bitandukanye n’umubare watangajwe na Guverinoma.

Umuyobozi ushinzwe amatora muri Ottar Pradesh, Navdeep Rinwa yatangaje ko imiryango y’abakozi ba komisiyo y’amatora bishwe n’ubu bushyuhe bazahabwa impozamarira ya $ 18, 000

Ikigo cy’i gihugu gishinzwe iteganyagihe mu Buhinde cyatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, igipimo cy’u bushyuhe mu majyaruguru n’uburengerazuba cyageze kuri dogere selisiyusi 45 na 46 . Cyasobanuye kandi ko hari uduce cyageze ku gipimo cya dogere selisiyusi 50.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *