• Fri. Jul 5th, 2024

Ubuyozi bw’i ngabo z’igihugu cya Afrika y’Epfo (SANDF) zanyomoje amakuru avuga ko hari abasirikare babo bishyize mu maboko ya M23.

Share with others

Igisirikare cya Afrika y’Epfo(SANDF) cyanyomoje amakuru avuga ko ingabo zabo ziri mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zishize mu maboko ya M23.

Ni bikubiye mu itangazo Igisirikare cya SANDF bashize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/04/2024.

Iritangazo ritangira rivuga ko amakuru avuga ko “abasirikare babiri ba Afrika y’Epfo bari mu butumwa bwa mahoro, buzwi nka ‘SAMIRDC,’ mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ko bishyize mu maboko y’ingabo zo mu mutwe wa M23 ari ikinyoma.”

Rigira riti: “Nta basirikare babiri bacyu bishyize mu maboko ya M23. Ibivugwa mu bitangaza makuru kuri iyo nkuru nikinyoma cya mbaye ubusa.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko kuva ingabo za Afrika y’Epfo zigeze ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko ibinyamakuru byinshi byagiye bivuga amakuru atariyo ku ngabo za Afrika y’Epfo. Bityo bakaba baboneyeho gusaba ko ibitangaza makuru bitanga inkuru zoguharabika byohagarara.

Muri iri tangazo ntakinyamakuru bigeze batunga agatoki . Gusa bavuze ko ibyo byavuzwe mu makuru y’ibitangaza makuru.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.