• Fri. Jul 5th, 2024

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya FARDC mu Minembwe, bwe mereye abaturage ko ingabo zabo arizo zaraye zirashe abaturage babiri bakomeretse.

ByBruce

May 13, 2024 #Imiryango, #Minembwe
Share with others

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya FARDC mu Minembwe bwe mereye abaturage ko ingabo zabo arizo zaraye zirashe abaturage babiri bakomeretse.

Ni mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere, nibwo abaturage babiri barashwe barakomereka bikabije, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Ay’amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ahagana isaha zibiri z’ijoro ryo ku itariki ya 12/05/2024, kwari bwo abasirikare babiri ba Fardc bo muri brigade ya 12, barashe amasasu akomeretsa abasivile babiri bo muri Quartier ya Nyabuyehe aha hoze agasoko ka kera ka Minembwe.

Ni mu gihe aba basirikare barimo banyaga ibyabaturage, ubwo bari bageze muri iyi Quartier yo kwa Nyabuyehe, bahasanze umuturage ahagaze iruhande rw’igipango, bamusaba kubaha amafaranga na telephone, undi nawe yirukira mu gipango imbere.

Nyuma n’ibwo bariya basirikare, binjiye muri icyo gipango barasa amasasu, akomeretsa umuntu umwe ukuguru no munda.

Aba basirikare barakomeje , binjira muri imwe munzu zari aho hafi, niko kurasa undi muturage wari munzu imbere, ba murasa ku kuguru akomereka mu ivi; bamwaka n’amafaranga angana ni 100.000 frc, ndetse n’amatelefone atatu, zirimo iya android n’utundi tubiri duto two guhamagara.

Abari bamaze gukomeretswa n’amasasu yarashwe n’abasirikare, bajanwe kwa muganga kugira ngo bitabweho. Kugeza ubu baracyarimo kuvurwa.

Ku gicamunsi cya none imiryango y’abaturage babiri bakomeretse, bagajeje iki kibazo muri brigade ya 12, maze ubuyobozi bwayo bwemerera aba baturage ko abasirikare babo babiri kwaribo bakoze icyo gikorwa kigayitse, ko kandi bamaze no gutabwa muri yombi, nk’uko abaturage ba bwiye Minembwe Capital News.

Ikindi n’uko iyi miryango y’abaturage bagezweho n’ingaruka zo kuraswa basabye ubu buyobozi bwa brigade ya 12 kubavuza no kubariha indishya ya kababaro.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.