• Mon. Jul 8th, 2024

Ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, buratabarizwa ku goboka abaturage bari kwicwa na Wazalendo.

Share with others

Ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, buratabarizwa ku goboka Abaturage bari kwicwa na Wazalendo.

Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Sosiyete sivile yo muri Komine Karisimbi, iherereye mu bice byo mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi Sosiyete sivile ikaba yatanze ubutumwa busaba abayobozi ba leta ya Kinshasa bo muri ibi bice byo muri Komine ya Karisimbi na Goma, guharanira gushira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kibuza Wazalendo kuzenguruka mu baturage bitwaje imbunda.

Iki cyemezo cya Guverineri w’i Ntara, cyavuga ga ko “nta mzalendo wemerewe kuzengurukana Imbunda mu mujyi wa Goma no mu bindi bice bigize amakomine yo muri ibyo bice, harimo Karisimbi n’ahandi.

Ubu butumwa bukavuga ko Wazalendo bakomeje iyi ngeso yabo mbi yo kuzengurukana Imbunda, ko ndetse batazenguruka gusa, kwa hubwo banarasagura amasasu, buzira impamvu, bityo bigashira abaturage baturiye ibyo bice mu mutekano muke kandi bakamburwa nibyabo.

Ahanini Sosiyete sivile ivuga ko ibyo bikorwa bya kinyamanswa bikunze kubera mu bice bigize iyi Komine ya Karisimbi, nka hitwa Mugunga, Ndosho, Kasika, Bujovu n’ahandi.

Ubu butumwa bwa Sosiyete sivile bunagaragaza ko abaturage ko bakomeje gutaka bagira bati: “Turababaye, ni mudufashye tuve muri aka kaga. Buri munsi twumva amasasu ya Wazalendo barasagura nta mirwano ihari. Baradukanga.”

Bukomeza bugira buti: “Wazalendo baradusahura ibyacu, kandi igihe muhuriranye nabo ukabura icyo ubaha, bahita barangiza ubuzima bwawe.”

Ubutumwa bwa Sosiyete sivile busoza buvuga ko bamwe muri aba baturage bafite iki kibazo, bari guhunga bava muri ibi bice, kugira ngo bkize Wazalendo.

Tubibutsa ko abaturage baturiye ibyo bice ko batangiye gutakira leta kubavana mu kaga umwaka ushize, nubwo ntacyo leta irakora kugira ngo irenganure abaturage bayo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *