• Sat. Jun 29th, 2024

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ibyo buheruka gukorera ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Share with others

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, ryatangaje ibyo riheruka gukorera ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni bikubiye mu itangazo umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/05/2024.

Iryo tangazo rivuga ko tariki ya 30/05/2024, ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ririmo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo na SADC, zagabye ibitero ku basivile ku wa Kane.

Rikomeza rivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasivile bagera ku icumi, bigakomerekeramo abandi batatangajwe umubare, ndetse n’abandi baturage benshi bagata izabo.

Iri tangazo rivuga ko kandi AFC/M23 yatabaye nk’uko ihora ibikora ikarinda abasivile, isubiza ibyo bitero inyuma, ndetse ngo iza no gusenya imodoka z’intambara z’iri huriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa.

Itangazo rikavuga ko M23 yafashe APCS zibiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.

Gusa iri tangazo rya AFC/M23 rikavuga kandi ko M23 ibabajwe n’uko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rikomeje gushira ibibunda mu nkambi ya Muganga, kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Izi nkambi zikaba ziri gukoreshwa nk’i birindiro by’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.

Mu mpera z’u mwaka w’ 2023 nibwo igisirikare cya SADC cyageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu butumwa bwise SAMIRDC. Hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu biwugize byafatiwe muri Namibia tariki ya 08/05/2023. Izi ngabo zigizwe n’ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi n’iza Tanzania.

Kuza kw’ingabo za SADC gufasha igisirikare cy’igihugu cya leta ya Kinshasa ku rwanya M23 zifatanije n’ingabo z’u Burundi n’ubwo bisa nibyamaze kunanirwa uru rugamba.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.