• Fri. Jul 5th, 2024

Ubutekamitwe bukorerwa Abanyamulenge berekeza i Doha, mu Gihugu cya Quatar, bukomeje gufata indi ntera.

Share with others

Ubutekamitwe bukorerwa Abanyamulenge berekeza mu Gihugu cya Quatar bukomeje gufata indi ntera.

Hari amakuru y’umugabo w’u Munyamulenge, witwa Merci John Sebineza utuye i Doha, ku murwa mukuru w’igihugu ca Quatar, ukomeje “guhenda” Abanyamulenge ahanini baturiye ibihugu byo muri Afrika y’iburasizuba (EAC), abashuka mu kubabwira ko afasha abashaka kuja “Gupagasa” muri Quatar no mu Bihugu byo ku mugabane w’u Buraya.

Nk’uko bya vuzwe n’uko abenshi bashutswe na John Merci Sebineza, bamaze kugera i Doha, k’u murwa mukuru w’igihugu ca Quatar, barahangayika ku buryo banagoye abari basanzwe bakorayo akazi ba Banyamulenge.

Umwe Mubanyamulenge, bagizeyo igihe uzwi kw’izina rya Hirwa Felix, ya bwiye Minembwe Capital News, ko abaja muri Quatar bagomba kugenda muburyo bu biri(2):

Ubwuryo bwa mbere hari abagenda bakoresheje visa “Touristique,” aba bemerewe kuba muri Quatar igihe kingana n’Amezi atatu ko kandi badashobora kuyarenza.

Ubwuryo bwa Kabiri n’abagnda bafite “Work permit,” aba bemerewe kuba muri Quatar igihe kingana n’imyaka ibiri ndetse kirenga kandi bemerewe no Gupagasa kuko kiriya gipapuro cya work permit baba baragihawe n’imishinga ikeneye abakozi muri Quatar.
Hirwa Felix, yanahaye Minembwe Capital News, ubuhamya buvuga ko abaja muri Quatar bahenzwe na Sebineza John Merci, bagerayo bagakubitwa n’ubuzima barimo abagabo batanu(5) baheruka kugera i Doha, bamburwa utwabo na Sebineza John Merci, maze ntibongera kumubona.

Ubu buhamya bukomeza bugira buti: “Abanyamulenge n’abandi bose bageze muri Quatar, bahenzwe na Sebineza, barahangayitse kubaho kwabo ba beshejweho n’abari basanzwe batuyeyo. Kubona tike ibagarura n’ikibazo kibakomereye, kandi ntibashobora kubona akazi badafite Campanies zabazanye muri Quatar.”

Ya navuze ko Abanyamulenge batuye muri Quatar, batanze ikirego muri Ambasade y’u Rwanda iherereye muricyo gihugu kuko John Sebineza kugera kwe muri Quatar yakoresheje ibyangombwa by’u Rwanda, ariko kugeza ubu akaba ataratabwa muriyombi.

Nyuma y’uko John Merci Sebineza ya mbuye Abanyamulenge benshi barimo abagabo batanu 5, bahangayikiye muri Quatar, yaje no kwiba aho yakoraga, aza guhunga icyo gihugu ubu bikaba bikekwa ko y’aba aherereye Uganda cangwa Kenya ariko akaba akomeje guhenda Abanyamulenge ko afasha abashaka kuja Gupagasa muri Quatar no mu bindi bihugu by’u Buraya.

Umuryango wa Sebineza John Merci, bya vuzwe ko uherereye i Nairobi mugihe Ababyeyi be bo batuye mu Gihugu ca Uganda.

Number Sebineza John Merci, akoresha za Whatsapp ni:
+974 3377 4610.
Naho izo guhamagara ni:+974 5043 7562.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.