• Mon. Jul 8th, 2024

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ishami ry’ita ku mpunzi, UNHCR, ku beshya, menya ibyimbitse.

Share with others

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ishami ry’ita ku mpunzi, UNHCR, ku beshya.

Ni bikubiye mu itangazo leta ya Kigali yashize hanze kuri uyu wa Kabiri, rihakana ibyo uy’u muryango ushinja u Rwanda ku dufata neza impunzi.

Muri iryo tangazo Kigali yahakanye ibyo birego, yagize ati: “UNHCR irabeshya. Uyu muryango usa n’ushaka kugeza ibirego bihimbano ku nk’iko z’u Bwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro muri iki gihugu.”

Iri tangazo rivuga kandi ko ibyo UNHCR ibikora ari na ko igifitanye imikoranire na rwo yo kujyana mu Rwanda rutekanye abimukira b’Abanyafrika bavuye muri Libiya, muri gahunda y’ubutabazi bwihuse yo kuba bari mu Rwanda.

Kuva mu 2019, igihugu cy’u Rwanda gikorana na HCR iyo gahunda yo kwakira impunzi, zishirwa mu kigo kizicumbikira by’agateganyo cya Gashora mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu gihe ziba zitegereje ikindi gihugu kizakira, benshi bajya i Burayi n’Amerika.

HCR ivuga ko impunzi n’abimukira bo muri iyo gahunda, iterwa inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika, bajyanwa mu Rwanda ku bushake.

Kuva mu 2019 kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka, abagera ku 2,242 bari bamaze kuvanwa muri Libiya, ahari umutekano muke. HCR ivuga kandi ko ifasha abari muri icyo kigo, kuri ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700 icyarimwe.

Kugeza mu mpera z’u kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, impunzi 1,623 zimaze kwimurirwa mu bihugu nka Norvège, Suède, Canada, u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholande, Finland n’Amerika, aho zagiye gutangira ubundi buzima.

Iyo gahunda y’u Rwanda na HCR itandukanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko bazajya bimurirwa mu Rwanda ku gahato, bakaba bashobora kuhasaba ubuhungiro cyangwa gusaba uburenganzira bwo kuhatura.

Leta y’u Rwanda igira iti: “Iki ni ikirego kimwe gusa mu rukurikirane rw’i birego bidafatika na gato UNHCR yadushinje.”

Rukomeza ruvuga ko ikindi kirego kitumvikana ari uko rwimye ubuhungiro itsinda ry’Abarundi , mu byukuri batigeze narimwe basaba ubuhungiro ahubwo batahuwe ko barenze ku mategeko y’iki gihugu cy’u Rwanda.

Kuri icyo kirego, u Rwanda ruvuga ko UNHCR yarushizeho kwiha amenyo y’abasetsi kuko ubu rusanzwe rucumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi imirongo.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *