• Fri. Jul 5th, 2024

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwa maganye leta ya Pologne, ku masezerano bagiranye n’u Rwanda.

Share with others

Repubulika ya demokarasi ya Congo, nti yishimiye na gato, amasezerano mu bya gisirikare u Rwanda rwagiranye n’i gihugu cya Pologne.

U butegetsi bwa perezida Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi, bwa maganye leta ya Pologne, nyuma yuko umukuru w’iki gihugu cya Pologne Duda Andrzej, agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Nk’uko bya vuzwe n’uko uruzinduko rwa perezida Duda Andrzej, yagiriye mu Rwanda, rwasize habaye amasezerano adasanzwe hagati y’u Rwanda na Pologne, ni mugihe habaye ibiganiro hagati ya perezida Duda Andrzej na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda.

Ibiganiro byabo byabayemo amasezerano mu nzego z’itandukanye harimo n’iza gisirikare, ubucuruzi, ubufutanye mu by’u bukungu, ikorana buhanga, n’ibindi n’ibindi.

Nyuma y’ibiganiro bya perezida Duda Andrzej na Paul Kagame w’u Rwanda, haje kuba ikiganiro kibahuza n’itangaza makuru, ubwo hari tariki ya 07/02/2024.

Muri iki kiganiro perezida wa Pologne, yavuze ko igihugu cye, cyiteguye guha u Rwanda ‘ubufasha bwo kwirinda mu gihe rwaba rugabweho ibitero.’

Ibirero n’ibyo Guverinoma ya Kinshasa ya maganye yivuye inyuma. Minisitiri w’u banye n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, y’ikomye u butegetsi bwa Pologne, avuga ko “amasezerano perezida wa Pologne yasinyanye n’u Rwanda, agamije gushira Abanyekongo mu cyunamo.”

Minisitiri Lutundula, mu nyandiko yashize hanze nk’uko bya tangajwe n’ikinyamakuru cya ACP, ki vuga ko ba bonye inyandiko za minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, zamagana icyo yise “imyitwarire y’indimi z’ibiri,” z’igihugu cya Pologne mu nteko rusange y’u muryango w’Abibumbye, y’amaganye u Rwanda ku bwo gutera RDC.

Bagize bati: “Mu bigaragara umuntu yahamya ko Pologne yifatanije n’u Rwanda mu gitero cyarwo kuri Repubulika ya demokarasi ya Congo, igihugu abasirikare bacyo bakorera ubwicanyi muri RDC ntiba bibazwe.”

Lutundula yasoje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’i “myitwarire idasobanutse ya Pologne,” RDC, ifite uburenganzira bwo kugira isomo ibikuramo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.