• Wed. Jun 26th, 2024

Ubusobanuro bw’imbitse ku mpongano y’ibyaha by’abavuka kuri Adamu waremwe n’Imana.

Share with others

Ubusobanuro bw’imbitse ku mpongano y’ibyaha by’abavuka kuri Adamu waremwe n’Imana.

Impongano y’ibyaha bivuga ko Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu, twebwe abanyabyaha . Ibyanditswe byera bisobanura ko abantu bose ari abanyabyaha, Abaroma 3:9-18,23.

Binavuga ko igihano gikwiye abantu, nk’abanyabyaha ni urupfu. Usomye Abaroma 6:23 havuga ko “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu kristo umwana w’Imana.”

Iki cyanditswe kinigisha ko iyo hataza kuba Kristo twese twari kurimbuka iteka ryose, kubera ibyaha byacu. Kandi ibi byanditswe byo muri Bibiliya bikatubwira ko urupfu ari ugutandukana. Buri muntu wese azapfa, ariko bamwe bajanwe mu ijuru kubana n’Imana ubuziraherezo, abandi bajugunywe mu muriro utazima iteka ryose.

Urupfu hano rero bivuga kujya mu muriro. Ariko nanone, ikindi tubona muri kiriya cyanditswe nuko ubuzima bw’iteka ryose bubonekera muri Yesu kristo. Ibi ni ibyo bita impongano, kujya mu cyimbo cyacu.

Yesu kristo yapfuye ku bwacu ubwo yabambwaga ku musaraba. Nitwe twari dukwiye kujya kuri uriya musaraba, tukicwa kubera ko aritwe banyabyaha. Ariko Yesu yishyizeho igihano cyacu, yagiye mu cyimbo cyacu, ahabwa ibyo twari dukwiriye.

Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana, tubisoma mu rwandiko rw’Abakorinto ba Kabiri, 5:21.

Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambwanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhere ko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije, 1Petero 2:24. Aha nanone hatubwira ko kristo yababarijwe ibyaha by’Abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahindurwa muzima mu buryo bw’u mwuka, 1Petero 3:18.

Ibi byanditswe ntabwo bivuga gusa ko Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu, ahubwo bishimangira ko yatubereye impongano, bikaba bishaka kuvuga ko yarishye igiciro cyo kubabarira ibyaha by’Abantu.

Ikindi cyanditswe kivuga ko iyo ngingo ni 6
Yesaya 53:5. Aha hari ubuhanuzi bwavugaga Yesu kristo wari kuzaza agapfira ku musaraba ku bwibyaha byacu. Ubu buhanuzi bunasobanura ko kubambwa kwa Kristo kwabaye nk’uko aha byari byarahanuwe gukiranirwa kwacu, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha . Aha turabona ko Yesu yagiye mu cyimbo cyacu. Yatubereye impongano, yahawe igihano cyacu!

Ku bwacu twashoboraga guhabwa igihano cy’ibyaha byacu tujyanwa mu muriro utazima tukahamara ubuziraherezo. Ariko Yesu kristo, umwami wacu, yaje ku Isi ahabwa igihano kidukwiriye . Kuko ibyo yabidukoreye, ubu dushobora kubabarirwa ibyaha byacu, kandi tukazabana nawe ubuzira herezo. Ibi bikorwa iyo twizeye ibyo Yesu yakoze ku musaraba. Ntitwashobora kwicungura; dukeneye umucunguzi utugira mu cyimbo. Urupfu rwa Kristo niyo mpongano y’ibyaha byacu.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *